Tag Archive | "Umuryango"

Tabagwe: Arwanya imirire mibi mu baturanyi kubera gahunda ya “Gira inka mujyanama”

Rwanda | Tabagwe: Arwanya imirire mibi mu baturanyi kubera gahunda ya “Gira inka mujyanama”

Tags: , , , , , , , , , , , , , ,


Tabagwe: Arwanya imirire mibi mu baturanyi kubera gahunda ya “Gira inka mujyanama”

Umusaza wo mu kigero cy’imyaka nka 60 witwa Habiyakare François Xavier, umujyanama w’ubuzima mu Murenge wa Tabagwe mu Karere ka Nyagatare, aratangaza ko kubera inka yakuye muri gahunda ya “Gira inka mujyanama” kuri ubu akamira abaturanyi mu rwego rwo kurwanya imirire mibi kandi na we ngo ikaba imaze kumufasha kwiteza imbere.

Uyu musaza avuga ko koperative yamuhaye inka ihaka, kuri ubu ngo ikaba ikamwa litiro 10 z’amata ku munsi. Akomeza avuga ko muri izo l 10 agurishaho ebyeri gusa andi akifashishwa muri gahunda yo kurwanya imirire mibi mu baturanyi.

Mu buhamya yatanze, ubwo abajyanama b’ubuzima ba Tabagwe bari mu birori byo kwishimira ibyo bamaze kugeraho kuri uyu wa 31/08/2012, Habiyakare akaba yatanze urugero rw’umubyeyi utishoboye uherutse kwibaruka umwana akaba yaramwemereye litiro imwe y’amata ku munsi.

Kubera ko akama litiro eashanu mu gitondo akongera gukama izindi eshanu ku mugoroba, akomeza avuga ko amata akama mu gitondo yayahariye abana bamuzanira ubwatsi. Ati “bazana ubwatsi bagacyura amata nta kindi kiguzi.” Ayo akama ku mugoraba ngo ni yo akuramo litiro 2 agurisha kugera ngo akemure utubazo two mu rugo n’aho andi bakayanwa dore ko afite umuryango munini w’abantu umunani.

Icyo yishimira kurusha byose ariko ngo akaba ari uko umuryango wo ufite ubuzima buzira umuze abikesheje iyo nka. Yagize ati “Kubera ko mfite umuryango w’abantu umunani, niushyuye ibihumbi 24 bya mutual. Byose mbikesha inka nahawe.”

Uretse gukamira abaturanyi no gushingana umuryango mu bwisungane mu kwivuza, uyu musaza anavuga ko iyo nka yamwongereye cyane umusaruro w’ubuhinzi. Avuga ko akarima yari afite ahinga keragamo umufuka umwe w’ibigori none kubera ifumbire ituruka ku nka yakuye muri “Gira inka mujyanama”, ubu ngo yeza imifuka itanu y’ibigori. Ati “Ubu gahunda mfite n’ugukomeza gufata iyi nka neza ikampa amafaranga yo gukora utundu dushinga twanteza imbere.”

 

 

m_Ririma umuryango AEE woroje amatungo imiryango ikennye 150 1

Rwanda | Ririma: umuryango AEE woroje amatungo imiryango ikennye 150

Tags: , , , , , , , , , , , , , , , ,


m_Ririma umuryango AEE woroje amatungo imiryango ikennye 150

Zimwe mu nka zorojwe abaturage

Umuryango Nyafurika w’Ivugabutumwa AEE Rwanda, ishami rya Bugesera, kuri uyu wa 11/6/2012 woroje inka n’ihene, imiryango ikennye igera ku 150, bibumbiye mu matsinda yo kwiteza imbere bo mu murenge wa Ririma mu karere ka Bugesera.

Muhongeyiteto Jeanne ni umwe mu batejwe imbere n’umuryango Nyafurika w’Ivugabutumwa akaba yahawe inka ije ikurikira ihene yahawe mbere, yavuze ko intego iyo mpuzamatsinda ifite ari ugutera imbere ejo hagakomeza kuba heza.

m_Ririma umuryango AEE woroje amatungo imiryango ikennye 150 1

Abagore bari babukereye

Ati “tugitangira amatsinda twumvaga bitazashoboka ariko tubifashijwemo n’uyu muryango twabashije kwigeza kuri byinshi mu buhinzi, ubworozi bw’amatungo atandukanye, kugurirana matelas zo kuryamira muri gahunda ya Sasa neza, kwizigama no kugurizanya, ndetse ubu tukaba tumaze kugeza kuri miliyoni 38 z’amafaranga y’u Rwanda y’ubwizigame mu murenge SACCO”.


 

Umuhuzabikorwa w’umuryango AEE mu karere ka Bugesera Cyomuhangi Wereny avuga ko gufasha abo bagore bibumbiye mu mpuzamatsinda Ejo Heza iwacu, byakomotse kuri gahunda yo kurwanya nyakatsi, ubwo Leta y’u Rwanda yafatanga icyemezo cyo kubuza abantu gutura muri nyakatsi, maze umuryango Eva Ministy w’Abaholandi ugasanga abo bantu bagomba gufashwa kubona amazu.

Ati “ ku ikubitiro twubatse amazu atanu, habonetse ubushobozi bubakira abandi  batanu bo mu kagari ka Kabeza, ariko tunabashakira uburyo babonerwa amatungo, ngo biteze imbere”.

Ibyo bikorwa byose binyuzwa mu muryango Nyafurika w’Ivugabutumwa, dore ko nawo ugendera muri iyo nzira yo kuzamura imibereho y’abaturage nk’uko Cyomuhangi abivuga.

Umuyobozi wungirije w’akarere ka Bugesera ushinzwe ubukungu, Rukundo Julius yavuze ko abahawe ayo matungo bo mu kagari ka Kabeza bafite inshingano zo guteza imbere imibereho ya bo n’ubukungu aho batuye.

Abahawe ayo matungo buri wese yasabwe kuba ijisho rya mugenzi we mu kuyafata neza, kugira ngo azakwire maze agere kuri benshi borozanya. Hatanzwe ihene 180 n’inka 60 z’inyarwanda, hakurikijwe ibyifuzo by’abagenerwabikorwa kuko kuri ubu nizo babasha korora.

Izo nka ariko ngo zizagenda zivugururwa kugira ngo zizagere ubwo zitanga umukamo ushimishije.

 


Rwanda | Gatore -Umuryango ASSODEI wahaye inka abaturage babana n’agakoko gatera SIDA

Tags: , , , , , , , , , , , , , , , ,


Tariki 14/005/2012 mu murenge wa Gatore ho mu karere ka Kirehe umuryango ASSODEI (Association pour le Dévéloppement integré) wahaye inka 12 abibumbiye mu mashyirahamwe y’ababana n’agakoko gatera SIDA batuye muri uyu murenge mu rwego rwo kwiteza imbere.

Nkuko umuyobozi mu murenge wa Gatore ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Nzamukosha Clémantine abivuga ngo uyu muryango ukunze gutera inkunga mu bikorwa bitandukanye mu murenge wa Gatore uyu munsi bakaba batanze inka 12 ku bantu bibumbiye mu mashyirahamwe y’ababana n’agakoko gatera SIDA.

Uyu mukozi ushinzwe imibereho myiza ku murenge wa Gatore akomeza avuga ko izi nka bazihaye abatishoboye babana n’ubwandu bw’agakoko gatera SIDA bakaba bazihaye abantu bibumbiye mu makoperative atatu.

Mukamana Neriya, umwe mu banyamuryango bahawe inka akaba atuye mu kagari ka Rwantonde mu murenge wa Gatore avuga ko kuba muri koperative yabo bahawe inka babonye ibintu byinshi byaba ifumbire cyangwa se amata bagiye kuzajya baha abana babo nabo ubwabo mugihe zizaba zimaze kubyara,akomeza avuga ko azafumbira imirima ye,  udafite umurima akazawukodesha bityo akaba yafumbira uwo murima.

Gahunda yabo ngo bakazajya borozanya kugeza buri wese atunze inka ye bityo ikazajya imufasha we n’abana be.


 

Bimwe mu byifashishwa bategura indyo yuzuye

Rwanda : Indyo yuzuye ni ihuriweho n’intungamubiri zo mubwoko 7 bw’ibiribwa

Tags: , , , , , , , , , , , , , , ,


 

Bimwe mu byifashishwa bategura indyo yuzuye

Bimwe mu byifashishwa bategura indyo yuzuye

Indyo yuzuye ni ibonekamo ubwoko bw’amafunguro bwose butanga intungamubiri, umubiri uba ukeneye icya rimwe.

Burya indyo yuzuye yakagombye kuba ari ikomoka mu miryango irindwi y’ibiribwa nkuko byemezwa na muganga mukuru w’ibitaro bya ADEPR Nyamata Dr. Rutagengwa Alfred.

Ati “Umuryango wa mbere ni imboga n’imbuto, zikungahaye kuri vitamine zitandukanye, zikanagira akamaro gakomeye mu buzima bw’umuntu cyane cyane ako kurinda indwara, umuryango wa kabiri ni ubonekamo ibinyampeke bitandukanye, byiyongeraho ibirayi n’imboga zumye, nabyo usanga bikungahaye ku ntungamubiri zitandukanye, bityo bikaba bishobora gusimbura amafunguro amwe n’amwe ku ntungamubiri”.

Yongeraho ko ibinyamavuta biza nabyo nk’uwundi muryango wa gatatu ku ndyo yuzuye, aho ibi bishobora kuba bikomoka ku bihingwa cyangwa ku matungo.

“ akenshi usanga imigati isize margarine n’ibindi bifitanye isano ari kimwe mu ndyo zishobora gutanga amavuta umubiri ushobora gukenera. Ibinyasukari nabyo biza nk’umuryango wa kane ukaba ari kimwe mu bitagomba kubura kugira bigire indyo yuzuye”.

Dr. Rutagengwa avuga ko burya hari tumwe mu duce tw’umubiri dukenera isukari uko byagenda kose, aha bavuga nk’ubwonko, aho bukenera agasukari nk’igiterambaraga  kugira ngo bushobore gukomeza gukora uko byakagombye.

Ati “ inyama, amagi n’amasamaki nabyo ni undi muryango wa gatanu mu bigize indyo yuzuye, ahagaragazwa ko inyama ari ingenzi ku mafunguro, kuko ari kimwe mu bitanga ibyubaka umubiri bikomotse ku matungo, bikarushaho kuba byiza iyo umuntu ahisemo inyama zidatukura nk’iz’inkoko, amasamaki n’inkwavu”.

Ibikomoka ku mata nabyo biza nk’undi muryango wa gatandatu ugize indyo yuzuye, aho aya makuru avuga ko nabyo ari ingenzi, bityo akaba ari byiza ko biboneka ku mafunguro, hatibagiranye n’ibinyobwa.

 

 

 

 

Rwanda | Nyagatare Mu muganda

Rwanda | Nyagatare: Mu muganda usoza ukwezi AERG yorojwe inka 43

Tags: , , , , , , , , , , , , , ,


Mu gikorwa cy’umuganda usoza ukwezi kwa Mata 2012, ku busanzwe cyari cyahariwe gufasha abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda, mu Karere ka Nyagatare kikaba cyabereye mu Murenge wa Karangazi, umuryango w’abanyeshuri barokotse Jenoside AERG worojwe inka zigera kuri 43 banahabwa mudasobwa imwe.

Rwanda | Nyagatare Mu mugandaChief superintendent Alexandre Muhirwa,  Umuyobozi wa Polisi y’igihugu mu ntara y’Uburasirazuba atanga inka z’inzungu enye mu izina rya Polisi y’u Rwanda yavuze ko babikoze mu rwego rwo gushumbusha abanyamuryango ba AERG dore ko ababahekuye bahereye ku matungo bari boroye cyane cyane inka. Yagize ati “Ubundi kera umunyamugisha  yapimwaga n’ikinyago, kuko iyo byabaga, abandi baramushumbushaga akongera agatunga.”

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu n’Imibereho myiza y’Abaturage, Musoni James, na we wari witabiriye uyu muganda  yavuze ko kuba Abanyarwanda bagabirana bigaragaza ko bafite icyerekezo cyiza. Bityo akaba nta shiti ko gahunda ya Gira inka yatangijwe na Perezida wa Repubulika imaze kuba umuco mu Banyarwanda.

Naho Gatari Egide, Umuhuzabikorwa w’umuryango w’abanyeshuli barokotse Jenoside yakorewe abatutsi muri mata 1994 ku rwego rw’igihugu (AERG), yatangaje ko anejejwe cyane n’inka bagabiwe anizeza abazitanze ko zizagirira akamaro abanyamuryango. Yagize ati “Ubu bworozi buzashyigikira ibikorwa by’umuryango bya buri munsi.”

Twabibutsa ko AERG yari yarahawe ubutaka bungana na hegitari 130 mu gihe cya gahunda yo gusaranganya ubutaka mu cyiswe “komisiyo Ibingira” yo muri 2009. AERG yororeragamo ihene zisaga 130 ndetse n’inka  cumi n’imwe none kuri uyu wa 28 Mata 2012 baka bahawe inka 43 ndetse Intara y’Uburasirazuba na yo ibaha mudasobwa imwe yo kubafasha kugenzura umutungo uturuka muri urwo rwuri.


Abana b impfubyi

Rwanda | Abana b’impfubyi za jenoside birera barasabwa gukomeza kwiyubakamo icyizere

Tags: , , , , , , , , , , , , , , ,


Rwanda | Dusingizemungu Jean Pierre umuyobozi wa Ibuka

Dusingizemungu Jean Pierre umuyobozi wa Ibuka

Ubuyobizi bw’umuryango uharanira inyungu z’abacitse ku icumu rya jenoside yakorewe abatutsi mu mwaka w’ 1994 “Ibuka” irasaba abana b’impfubyi zirera gukomeza kwiyubakamo icyizere baharanira ejo hazaza heza.

Dusingizemungu Jean Pierre umuyobozi wa Ibuka, ashimira abana bagerageje ubutwari bwo guhangana n’ibibazo bya jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, akaba abasaba ko bakomeza intego biyemeje kugirango ubuzima bwabo bw’ejo hazaza buzarusheho kuba bwiza.

Kugeza ubu mu gihugu habarirwa imiryango y’abana birera ibihumbi 7000, irimo abantu bagera ku bihumbi 20.

Uretse kuba aba bana baragiye bahura n’ubuzima bukomeye mu kubaka ingo zabo, ubu ngo bamaze kugenda batera imbere haba mu mibereho no mu myigire; nk’uko bitangazwa na Rwamasirabo Roge umuyobozi w’umuryango w’abana birera AOCM.

Rwamasirabo avuga ko aba bana bagiye bahura n’ubuzima bukomeye burimo kuba bamwe, barahagaritse amashuri yabo bakiyemeza kurera barumuna babo.

Icyakora ngo umuryango AOCM wagiye ubafasha mu bikorwa byinshi birimo kwigisha imyuga abatarashoboye kugira amahirwe yo gukomeza amashuri yabo. Abandi ibashakira uburyo bw’imibereho.

Kugeza ubu umuryango wa AOCM ukorera mu turere 27, ukaba umaze kubakira imiryango y’abana birera amazu agera kuri 450.

Uyu muryango kandi ugenda ukorera ubuvugizi abana birera bambuwe imitungo y’ababyeyi babo mu nzego zitandukanye ngo bayisubizwe.


 

Rwanda : Unity Club irasaba inkunga yo kubakira abana baba muri orphelinat

Tags: , , , , , , , , , , , , , ,



Unity Club irasaba abanyarwanda kugira umutima w’urukundo bakubakira abana bakiba muri orphelinat Noel de Nyundo barengeje imyaka 18 y’amavuko bityo bagahabwa amahirwe yo kwiyubakira imiryango no gukorera igihugu.

Ibi ni ibyashimangiwe na Regine Iyamuremye, umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umuryango Unity Club kuri uyu wa 18 Mata ubwo yahuraga n’abacuruzi n’abandi bafatanyabikorwa banyuranye ku Gisenyi mu Karere ka Rubavu barebera hamwe icyakomeza gukorwa kugira ngo amafaranga yo kubaka amazu 20 yo gutuzamo abo bana aboneke.

Iyamuremye yatangaje ko hamaze gukusanywa amafaranga miliyoni 80 ndetse ko imirimo igeze mu kubaka imiganda. Gusa ngo haracyakenewe ubufatanye kugirango iki gikorwa kirangire. Yagize ati “bariya bana ni abanyarwanda, ni ingufu, ni amaboko y’igihugu tubahe amahirwe yo kwiyubakira ejo hazaza.”

Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Nyirasafari Rusine Rachel avuga ko akarere gasanzwe gafitiye icyizere abafatanyabikorwa bako ku buryo ubufatanye muri ki gikorwa asanga buzatanga umusaruro ushimishije.

Umwe mu bari bitabiriye iyo gahunda akaba yaratangaje ko nta kizabuza abantu kwitanga ati “erega abana ni abacu, tuzafatana urunana uko tubishoboye iki gikorwa kigerweho.”

Igitekerezo cyo kubakira abana b’imfubyi 20 baba mu kigo cy’imfubyi cya Nyundo cyavutse ubwo abagize umuryango Unity club na Ministre w’Intebe Pierre Damien Habumuremyi basangiraga Noheli n’ubunani n’abana barererwa muri iki kigo mu mwaka ushize wa 2011.

Intego  umuryango Unity Club ufite ngo akaba ari uko aya mazu azaba yubatse ku buryo bwa kijyambere  muri site ya Kanembwe mu Murenge wa Rubavu azaba yuzuye bitarenze ukwezi kwa 12 uyu mwaka wa 2012 akaba yarakorewe inyigo ihagaze  hafi miliyoni 180 z’amafaranga y’u Rwanda.

 

 

 


Rwanda | Kamonyi: Ubukene n’ubujiji nibyo bituma abana bishora mu mirimo ivunanye

Tags: , , , , , , , , , , , , , ,


Ubushakashatsi bwakozwe n’umuryango w’iterambere ry’Abaholandi SNV mu mwaka ushize wa 2011, bwagaragaje ko mu Rwanda hakigaragara abana bakoreshwa imirimo y’ingufu cyane cyane ahacukurwa amabuye y’agaciro n’ahahingwa icyayi.

Mu mahugurwa yabereye ku cyicaro cy’Akarere ka Kamonyi tariki 4/4/2012, yahuje abikorera bo mu karere ka Kamonyi, akaba yateguwe ku bufatanye bw’umuryango ushinzwe ubuvugizi no kongera ubushobozi bw’inzego CADEA n’abafatanyabikorwa barimo SNV  FAWE Rwanda, abakoresha basabwe kujya bashishoza ku myaka y’umukozi mbere yo kumuha akazi.

Nk’uko umukozi  w’umuryango SNV, Musengimana Sylvestre, abitangaza , ngo ubushakashatsi bwakozwe na SNV bwagaragaje ko abana bakoreshwa cyane mu mirimo yo mu bucukuzi bw’amabuye, mu buhinzi ndetse no mu ngo, bitewe n’ibibazo by’ubukene baba bareba mu miryango yabo.

Ibyo ngo akaba aribyo byatumye imiryango irengera abana yishyira hamwe ngo iki kibazo cy’imirimo mibi ikoreshwa abana, ikababuza kugana ishuri, ikumirwe.

Abitabiriye ayo mahugurwa, bagera kuri 50 biganjemo abafite amasosiyeti acukura amabuye mu karere ka Kamonyi, bemeza ko hari abagikoresha abana bitewe n’ubukene ndetse n’imyumvire iri hasi y’ababyeyi b’abo bana. Ikindi ngo gukoresha abana bato ntibbagora kandi ntibanabahenda.

Tumwine Venant umugenzuzi w’ umurimo mu Karere na we wari witabiriye ayo mahugurwa, yibukije ko hari abakoresha bamwe bakoresha abana nkana bakirengagiza amategeko, mu rwego rwo kurengera inyungu zabo, ugasanga abana barakora mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro, mu bikorwa byo guhanga imihanda n’ibindi bikomeye; kuko akenshi abana banabahemba amafaranga bishakiye.

Yifashishije itegeko yasabye abitabiriye amahugurwa gukomeza ubukangurambaga, abakoresha bakajya bagenzura iteka imyaka y’abo bagiye gukoresha mbere yuko bagirana na bo amasezerano y’akazi, cyane ko bitemewe guha akazi umuntu utarageza ku myaka 18.

Iteka rya Minisitiri ryo mu kwezi kwa 6/2010 rishyiraho urutonde rw’imirimo itagenewe gukoresha abana. Muri iyo mirimo harimo kubakoresha ubucakara ubwo aribwo bwose, kubasimbuza abantu bakuru mu mirimo y’agahato, kubakoresha umwuga w’uburaya ndetse no gucuruza no gukora ibiyobyabwenge.


 

Rwanda Abayobozi bayoboye ingando

Rwanda | Ruhango: abasukuti bagiye kubakira abashigajwe inyuma n’amateka

Tags: , , , , , , , , , , , , ,


Rwanda Abasukuti batanga morale

Abasukuti batanga morale

Rwanda Abayobozi bayoboye ingando

Abayobozi bayoboye ingando

Abasukuti baturutse mu bigo by’amashuri yisumbuye nu karere ka Ruhango, bari mu ngando zizamara icyumweru, bafite gahunda yo kubakira amazu abashigajwe inyuma n’amateka bakiba mu mazu atajyanye n’igihe.

Iyi ngando yitabiriwe n’abasukuti basaga 130, ikaba yarateguwe n’umuryango w’abasukuti mu karere ka Ruhango babifashijwemo n’ubuyobozi bw’akarere. ifite insanganyamatsiko igira iti “ duharanire gusiga isi ari nziza kuruta uko twayisanze twiyubakira igihugu”

Ubwo yatangizaga aya mahugurwa kumugaragaro tariki ya 28/03/2012 Gasirabo Fredoird umukozi w’akarere ka Ruhango, yasabye abasukuti bitabiriye iyi ngando, kuzashyira mu bikorwa inyigisho bazahabwa kandi barushaho kurangwa n’imyitwarire myiza bafasha urundi rubyiruko guteza kwiyubakira igihugu.

Gashima Hussen “Penteri Chau; izina ry’ubusukuti” umuhuzabikorwa w’iyi ngando yasabye abasukuti kurangwa n’ibikorwa byiza baharanira gusiga Isi uko bayisanze.

Uretse inyigisho abasukuti bazahabwa no kubakira abatishoboye, ngo hazajya hanaba umwanya wo gukora ibindi bikorwa by’isuku baharanira gusiga isi isa neza.

Umuryango wa gisukuti ni umuryango uhuza urubyiruko, ukaba warashinzwe mu mwaka 1907 ushingwa n’umwongereza witwa Baden Poeri.

 

 

 

 

 

 


 

Rwanda Amwe mu matungo bahawe

Rwanda | Kiyombe: Mothers Union yakiriye abanyamuryango bashya ibaha impano

Tags: , , , , , , , , , , , , , ,



Umuryango Mothers Union wo mu iterero rya EAR muri Paroisse ya Kiyombe mu  Murenge wa Kiyombe mu Karere ka Nyagatare, kuri uyu wa 26 Werurwe 2012 wakiriye abanyamuryango bashya cumi na bane inabaha impano zifite agaciro ka miliyoni imwe n’ibihumbi magana inani (1,8,000 Frw).

Rwanda Kiyombe Mothers Union yakiriye

Izo mpano bahawe muri wo muhango wo kubakira nk’abanyamuryango bashya ba Mothers Umunion zari zigizwe n’ibiryamirwa, imyambaro n’ amatungo magufi.

Mu buhamya abari basanzwe ari abanyamuryango ba Mothers Union batanze bavuze ko ingo zabo zisigaye zirangwa n’amahoro basaba abinjiye mu muryango uwo munsi kuza bakabasangiza ku byiza babatanze.

Byubu Jovia, umwe mu banyamuryango ba Mothers Union yagize ati “ Ubusugire bw’ingo zacu buzamuka umunsi ku wundi tubikesha Mothers Union tuvomaho ubutumwa n’inama byiza buri gihe.”

Rwanda Amwe mu matungo bahawe

Amwe mu matungo bahawe

Jovia avuga ko uko gihiduka bibaha n’umwanya wo gutekereza ku iterambere rifatika aho usanga ku bw’urukundo ngo bimakaje muri bo bafatanya kugurirana ibikoresho byo mu rugo. Akaba ari yo mpamvu ngo bakiriye aba banyamuryango babaha impano zirimo ibikoresho byo mu rugo n’amatungo.

Mwumvaneza Emmanuel, umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Kiyombe yashimiye abanyamuryango ba Mothers Union ku bw’ibikorwa bakorera mu murenge ayoboye kandi  anavuga ko uyu muryango ugira uruhare mu kwesa imihigo y’umuryango. Mwumvaneza avuga ko afite icyizere ko iyi gahunda yatangiriye muri EAR izanakwira umurenge wose.

Kugeza ubu umuryango Mothers Union  umaze kugira abanyamuryango 120 baturuka mu makanisa 15 agize EAR Paroisse Kiyombe.


Top Network News

Rwanda president Paul Kagame hits campaign with Jeannette Kagame, Ivan Kagame and Ange Kagame

A Voyage Through The Life Of Our Late Inyumba Aloisea , Refugee – Leader – Minister – Legend

Jeannette Kagame : Study Finds Rwanda Is “BEST PLACE” For Women Politicians

President Paul Kagame along with Jeannette , Ange and Ivan Kagame - The first family of Rwanda

Related sites

Advertisement

jaguar cars jaguar, jeep, kia