Tag Archive | "umushinga"

Rutsiro : Abaturage 68 bakennye bahawe matela

Rwanda | Rutsiro : Abaturage 68 bakennye bahawe matela

Tags: , , , , , , , , , , , , , ,


Rutsiro : Abaturage 68 bakennye bahawe matela

Abaturage 68 bakennye kurusha abandi mu murenge wa Manihira mu karere ka Rutsiro bavuga ko imibereho yabo igiye kurushaho kuba myiza, nyuma y’uko ku wa 24 Kanama 2012 bahawe matela n’umushinga VUP mu rwego rwo guca nyakatsi zo ku buriri.

Muri uyu murenge, mu minsi ishize habaruwe abaturage 156 bakennye kurusha abandi. Umushinga wa leta, VUP,  ugamije guteza imbere imirenge ikennye kurusha iyindi wabanje gushyikiriza matela umubare munini muri abo baturage bakennye, 68 bari basigaye bakaba nabo barazishyikirijwe.

Mu butumwa bwabo, abayobozi batandukanye bitabiriye icyo gikorwa basabye abaturage kurushaho kwiteza imbere bafata neza iyo nkunga bagenerwa na VUP.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Manihira, bwana Muhoranyi Nganizi Faustin  na we yabakanguriye gukoresha neza inkunga bagenerwa ariko by’umwihariko abasaba ko baharanira kubaho badateze amaboko, ahubwo bagakora uko bashoboye kose kugira ngo bishakemo ibisubizo.

Mu bindi bikorwa bisanzwe by’umushinga VUP,  birimo gutanga imirimo y’amaboko, abashoboye gukora bakagenerwa umushahara wa buri kwezi, bakaba bahembwa igice nyuma ya buri minsi cumi n’itanu. Uyu mushinga kandi usanzwe utanga inkunga y’ingoboka ku batishoboye barimo abakecuru n’imfubyi zirera .

Naho ku bandi baturage  b’abanyantege nke ariko bashoboye kuba bakoresha inguzanyo, umushinga wa VUP ubagenera inguzanyo bazajya bishyura bagatanga n’inyungu ingana n’amafaranga 2%.

 

 

 

Rwanda | Koperative Duhugurane

Rwanda : Koperative Duhugurane-Biringaga irasaba ko yafashwa kubona isoko ku bikomoka ku nkoko

Tags: , , , , , , , , , , , , , ,


Abagize Koperative Duhugurane-Biringaga, ifite umushinga wo korora inkoko, ikorera mu murenge wa Cyeza ho mu karere ka Muhanga, baravuga ko mu kwezi kumwe n’igice bamaze batangiye korora, babona uyu mushinga uzatanga umusaruro uhagije.

Ariko ngo bafite impungege z’aho bazajya bagurirshiririza umusaruro uzajya uva muri ubu bworozi bwabo.

Rwanda | Koperative Duhugurane

Iyi koperative imaze ukwezi kumwe n’igice itangiye umushinga w’ubworozi bw’ inkoko zitanga amajyi. Bakurikije uko babona ubworozi bwabo buhagaze, bavuga ko nta mpungenge bazabona umusaruro uhagije. Cyakora ubu ngo bafite impungenge zo kuzabura isoko ry’umusaruro bazabona mu minsi iri imbere.

 

Mu mezi nk’ane ari imbere ni bwo uyu musaruro ushobora kuba mwinshi ukarenga isoko bafite. umuyobozi wungirije w’iyi koperative Uwera Valentine avuga ko bafite ikibazo cy’aho bazajya bagurishiriza amajyi y’inkoko zabo kuko ngo n’ubwo batangiye uyu mushinga ntaho bigeze babizeza isoko. Avuga ko n’ubwo bazajya bayagurisha mu mujyi nta soko ryizewe bafite. Yongeraho ko bafite isoko bakora iyo bwabaga bakorora inkoko myinshi.

 

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Cyeza, Roger Rwiyereka avuga ko bagiye gukora ubuvugizi mu bantu batandukanye bakenera umusaruro kubikomoka ku nkoko nka amahoteli na amarestorant byo mu mujyi wa muhanga ariko iyi koperative ikabona isoko.

 

Koperative Duhugurane-Biringaga ifite umushinga wo korora inkoko, igizwe n’abanyamuryango 75 baturuka mu tugari twa

Makera na Biringaga ho mu murenge wa Cyeza mu karere ka Muhanga.Iyi koperative imaze ukwezi  kumwe n’igice itangiye umushinga w’ubworozi bw’ inkoko ariko kugeza ubu bafite inkoko zigera kuri 206. Muri iyi minsi  bakaba bafite gahunda yo kuzongera kuko bashaka inkoko zirenga Magana ane mu giha bazaba babonye isoko.

 

 

 

Top Network News

Rwanda president Paul Kagame hits campaign with Jeannette Kagame, Ivan Kagame and Ange Kagame

A Voyage Through The Life Of Our Late Inyumba Aloisea , Refugee – Leader – Minister – Legend

Jeannette Kagame : Study Finds Rwanda Is “BEST PLACE” For Women Politicians

President Paul Kagame along with Jeannette , Ange and Ivan Kagame - The first family of Rwanda

Related sites

Advertisement

jaguar cars jaguar, jeep, kia