Posted on 25 August 2012
Tags: aba, abantu, bantu, cyangwa, Gisagara, Ibuka, kuko, nbsp, Rwanda Genocide, Rwanda Gisagara, Rwanda people, Rwanda responsibilities, Rwanda Security, Rwanda suviovors, uko, umutekano
Uhagarariye Ibuka mu karere ka Gisagara aravuga ko umutekano w’abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi muri mata 1994 mu Rwanda ukwiye kwitabwaho ku buryo bwihariye bitewe n’uko bakunze guhura n’ibibahungabanya kurusha abandi bivuye ku mibereho barimo.
Bwana Emmanuel UWIRINGIYIMANA uhagarariye umuryango Ibuka mu karere ka Gisagara aravuga ko aba bantu barokotse Jenoside bakunze guhura n’ibibazo bitandukanye bitewe n’uko bamwe babaye incike bakaba ntabantu babana bityo abajura bakababonera, cyangwa se abandi bakaba imfubyi zirera nabo bikaba uko cyangwa bakabaho bafite ubwoba kubera ko nyine bari bonyine.
Aragira ati”Biroroshye kugirango umujura cyangwa umugizi wa nabi atere umuntu wibana kuko aba azi ko ntawe bari kumwe, ibi rero bikaba bigaragara cyane ku bantu barokotse bagiye basigara bonyi. Mbona rero bishobotse umutekano wabo wakwitabwaho byihariye, muri buri gace bakamenya abantu babo bibana bakababa hafi”
Ibi kandi bwana Emmanuel yabivuze ahereye ku iyicwa ry’umukecuru riherutse kuba mu murenge wa Save, akavuga ko ahanini umugizi wa nabi yorohewe n’igikorwa cye kibi kuko umukecuru yari wenyine n’ubwo yari afite umwana w’umuturanyi uza ku muraza, uwamwishe akaba yaracunze umwana wamurazaga ataraza akaba aribwo aza.
Si uyu muyobozi wa Ibuka uvuga ko aba bantu bakeneye umutekano wihariye gusa kuko n’abaturage ubwabo baravuga ko ari ngobwa ko bitabwaho kurusha abandi kuko ngo bakekako akenshi basuzugurwa kuko batagira imiryango.
MUKARUTAMU Rose ni umupfakazi mu murenge wa Save aragira ati “Mbona byaba byiza usibye n’ubuyobozi n’abaturage bagenzi bacu badushyigikiye bakatuba hafi kuko hari igihe abantu batwoneshereza cyangwa nk’abana bakatwangiriza tugaceceka kuko tuba dukekako babikora baterwa n’uko babona turi abantu bari aho bonyine basuzuguritse. Biroroshye kandi ko abantu banyiba ntaha kuko ntawundi tubana. Bajye badufasha batube hafi rwose”
Umuyobozi w’akarere ka Gisagara bwana Leandre KAREKEZI nawe yavuze ko aba bantu bakwiye kwitabwaho inzego zo hasi zikamenya abantu bibana muri rusange bagacungirwa umutekano ku buryo bwihariye, kuri ubu ngo bikaba bimaze guhagurukirwa.
Posted on 11 June 2012
Tags: , akarere, bihungabanya, Gicumbi, inzererezi, izo, karere, nbsp, ndetse, nzererezi, Rwanda, Rwanda boys, rwanda Gicumbi, Rwanda Security, Rwanda street, umutekano

Zimwe mu nzerere zafatiwe i Gicumbi
Inzererezi ziri mu bintu bihungabanya umutekano, akarere ka Gicumbi kihaye inshingazo zo guca burundu inzererezi ndetse n’abandi bose bakora ibintu byahungabanya umutekano.
Nk’uko bitangazwa n’ushinzwe urwego rw’umutekano mu karere ka Gicumbi Sindayigaya Edouard kuri uyu wa 7/6/2012 yatangaje ko akarere ka Gicumbi kihaye gahunda yo guca inzererezi burundu muri ako Karere.
Yavuze ko usanga arizo ziteza umutekano muke kuko muri izo nzererezi bafata zibamo ibyiciro bitandukanye harimo abanywa urumogi, abasinzi baba banyweye za kanyanga, abagendagenda hirya no hino mu masoko bashaka abo biba bakoze mu mifuka ndetse n’abarembetsi bahungabanya umutekano bajya kuzana inzoga za Kanyanga mu gihugu cya Uganda, n’abakora ubujura bwa kiboko aho bacunga umuntu ari kuvugira kuri terefone akayimushikuza akiruka n’abategera umuntu mu nzira bumaze kwira akamushikuza isakoshi cyangwa ikindi kintu afite muntoki.
Ibyo byose n’ubujura bukorwa n’izo nzererezi kand ibyo bikorwa bihungabanya umutekano w’akarere, niyo mpamvu hafashwe ingamba zo kuzajya hafatwa umuntu wese w’inzererezi ugenda muri ako karere.
Nyuma yo gufata izo nzererezi zigezwa mu kigo cyagenewe kuzakira bagakomeza kugororwa bigishwa ububi bwo kunywa ibiyobyabwenge, kwiba n’ibindi byaha byabaviramo gufungwa ndetse bikangiza ubuzima bwabo.
Izo nzererezi nazo zemera ko ziba zakoze ibikorwa bihungabanya umutekano nyuma yo kuzava aho babagororera bakazasubira mubuzima busanzwe batangaza ko bazakomeza kwitwara neza.
Posted on 21 May 2012
Tags: ababyeyi, amafaranga, cyane, emballage, isoko, kubera, muri, nbsp, ngo, Rwanda, Rwanda association, Rwanda boys, Rwanda Huye, Rwanda traders, Rwanda Young, umutekano

Abavuga ko bacuruza emballage kubera kwanga kwiba ni abasore birirwa bazizunguza mu mujyi wa Butare, cyane cyane mu isoko. Bibumbiye muri Club Abizerwa.
Nk’uko aba basore babyivugira, ubundi iyi club bibumbiyemo ni iyo babarizwamo mu bijyanye n’ubucuruzi bwabo. Ni ibafasha kumenyana, bityo hagira undi wakwinjira mu isoko yitwaje gucuruza emballage kugira ngo abe yakwiba bakamumenya ndetse bakanamwereka abashinzwe umutekano.
Uretse kurinda umutekano wo mu isoko, uru rubyiruko rw’abahungu runakorana n’inzego z’umutekano, maze bakaba bakwerekana abanywa ibiyobyabwenge ndetse n’abateza umutekano mukeya barwana. bafasha no muri gahunda yo kurwanya amashashi mu mugi kuko baranga abo bayabonanye.
Muri rusange, amafaranga bakorera ku munsi ni ayo kugura ibyo kurya gusa. Umwe muri bo yagize ati: “amafaranga 500 nkorera ku munsi, urebye nta kavuro. Ni ayo kumfasha kubaho gusa kugira ngo ntiba, ariko mbona ntaho azangeza. Hari n’igihe uha umuguzi emballage, abandi bakaguhamagara ngo na bo ubazanire, wagaruka ugasanga yigendeye atakwishyuye. Icyo gihe ucyura umunyu.”
Kuzigama rero ntibiboroheye. Icyakora, buri munyamuryango atanga amafaranga 200 mu cyumweru. Barizera ko hari igihe azagwira bagakuramo umushinga uzabagirira akamaro.
Twagirimana Yves, umwe muri aba basore, afite imyaka 23. Aturuka ahitwa mu Gahenerezo. Avuga ko yavuye mu ishuri ageze mu mwaka wa 2 w’amashuri yisumbuye bitewe n’ubukene bw’ababyeyi. Yumva uwarimusubizamo akanamutangira amafaranga akeneye yaba amukoreye.
Yunzemo agira ati: “muri twe harimo imfubyi, hakaba n’abafite ababyeyi ariko b’abakene. Harimo abahoze mu ishuri barivamo kubera ubukene bw’ababyeyi. Hari na bamwe muri twe bagize amahirwe yo kubona ababarihira amashuri. Mu gihe cy’ikiruhuko baragaruka tugakorana. Icyampa nanjye nkabona undihira byibura imyuga nagenda nkiga nshishikaye kuko ubu si ubuzima”.
Posted on 15 May 2012
Tags: abanyeshuri, bataha, iyi, kaminuza, kandi, kuba, muke, muri, Rwanda, Rwanda Save, Rwanda Security, Rwanda Student, Rwanda university, umutekano, wabo
Abanyeshuri bo muri Kaminuza Gatorika y’u Rwanda iherereye mu murenge wa Save mu karere ka Gisagara baratangaza ko umutekano muke umaze iminsi uvugwa mu banyeshuri bayigamo udaterwa no kuba bataha batinze nk’uko bitangazwa n’abarara amarondo.

Kaminuza Gatorika y’u Rwanda (Save)
Nyuma y’aho bamwe mu banyeshuri b’iyi Kaminuza bahuriye n’ibibazo by’umutekano bakamburwa amaterefoni n’abantu batazwi mu masaha ya nimugoroba, ubuyobozi bw’uyu murenge burabasaba ko bajya bataha hakiri kare kugira ngo bafashwe kurinda umutekano wabo ariko bo bakavuga ko ikibazo atari ukuba bataha bwije cyane.
Ubwo ariko bivugwa ko bamwe muri aba banyeshuri bakunze gutaha batinze bakiri mu tubari n’ahandi bikaba byatuma umutekano wabo uba muke, abanyeshuri b’iyi Kaminuza bo baravuga ko atari ko bimeze cyane ko abavuga ko bahuye n’ibibazo by’ihungabanywa ry’umutekano wabo bitabaye mu masaha ya kure cyane.
FURAHA Yvonne umunyeshuri wiga muri iyi Kaminuza mu mwaka wa kabiri, akaba aherutse kwamburwa terefoni n’abasore bagera kuri batatu bari bitwaje icyuma munsi y’ahitwa kuri Maison Mere urenze gato ikigo cy’ishuri cyitiriwe mutagatifu Bernadette, aravuga ko bitatewe n’uko yari atashye bitinze kuko hari hakiri saa moya z’umugoroba.
Ubwo Yvonna yasagarirwaga n’abantu atazi ntiyabashije kumenya neza abo ari bo n’icyo bashakaga ariko akaba akeka ko bashakaga kumwica kuko yarwanaga nabo bashaka ku mujyana mu mashyamba ari hepfo y’aho bamutegeye kandi bakaba bari bafite icyuma. Baje kumuteshwa n’imodoka yahaje imuritse bariruka bamutwara terefoni gusa bamusiga afite igikomere mu mugongo no ku kaboko.
Avuga kandi ko ibi atari ubu bibaye gusa kuko hari n’undi mugenzi we wiga muri iyi Kaminuza washatse kuyobywa na moto yari imutwaye maze akarwana n’uwari umutwaye akamucika. Abanyeshuri b’iyi kaminuza baravuga ko ahanini biterwa no kuba hatabona ku mihanda ndetse Save ikaba ibamo abatagira akazi benshi.
Yvonne yagize ati “Nta kindi gitera umutekano muke muri aka gace uretse kuba ku mihanda nta matara ahari ntihabone ndetse Save ikaba ibamo abatagira akazi benshi birirwa bazerera bityo bagatekereza ko muri kaminuza abanyeshuri baba bafite amafaranga bakabatega”
Ishyirahamwe ry’inkeragutabara rikorera muri aka kagari riravuga ko ubu ryatangiye gahunda yo kujya riherekeza abanyeshuri bavuye kwiga nijoro rikabageza ku macumbi yabo n’ubuyobozi bukaba bwasabye abatuye muri aka gace n’ibigo by’amashuri bihakorera gushyira amatara hanze ku mazu yabo kandi agacanwa buri gihe mu ijoro.
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’akagari ka Gatoki Innocent CYUZUZO aravuga ko iki kibazo cy’umutekano w’abanyeshuri cyafatiwe ingamba bakaba ntacyo bakwiye kongera kwikanga.
Nawe kandi yongeye gusaba abanyeshuri kujya bataha badatinze bityo umutekano wabo urusheho kuba wose.
Posted on 04 April 2012
Tags: abacuruzi, ako, amatara, Cyanika, gasantere, inkeragutabara, Kidaho, nijoro, Rwanda, Rwanda BURERA, Rwanda electricity, Rwanda Security, Rwanda traders, umutekano
Abacuruzi bakorera mu gasantere ka Kidaho gaherereye mu murenge wa Cyanika mu karere ka Burera barasabwa gushyira amatara ku mazu bacururizamo ndetse bakanayacana nijoro mu rwego wo gukomeza kubungabunga umutekano muri ako gasantere.
tariki ya 02/04/2012 ubwo abacuruzi bo mu gasantere ka Kidaho bakoraga inama, umuyobozi w’umurenge wa Cyanika, Nkanika Jean Marie Vianney, yavuze ko abacuruzi bose nibaramuka bashyize amatara ku maduka yabo nta mujura uzongera kubiba kuko azikanga ko bamubona.
Hafanswe izo ngamba muhige mu gasantere ka Kidaho amazu y’ubucuruzi yabagaho amatara yari make. Ibyo bikaba byatumaga abajura bashaka kuhiba, kuko nijoro habaga ari mu mwijima.
Abacuruzi bavuga ko ariko na mbere amatara bayashyiraga ho ariko abantu batazwi bakaza bakayamanura nijoro bakajya kuyagurisha. Kuburyo bari baretse kongera kugura andi matara nk’uko abo bacuruzi babitangaje.
Inkeragutabara zicunga umutekano mu gasantere ka Kidaho zo zivuga ko nta tara na rimwe ryigeze ryibwa nijoro. Ngo ahubwo ashobora kuba yaribwaga kumanywa cyangwa se abacuruzi ntayo bari barashyize ho.
Mu rwego rwo guca abiba amatara nijoro, umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Cyanika yasabye inkeragutabara zikorera mu gasantere ka Kidaho kongera ingufu mu gucunga umutekano.
Inkeragutabara zigomba kuzajya zitanga raporo y’amazu atariho amatara ndetse n’ariho amatara kugira ngo bamenye ayaba yibwe. Abacuruzi nabo bagomba kureba mu gitondo niba amatara barajije ho akiriho. Niba hari iryo bibye bagahita babitangaza ako kanya.
Agasantere ka Kidaho gahuriye ho imirenge ibiri ariyo Kagogo na Cyanika. Abacuruzi bakorera muri ako gasantere bakaba bemeye ko guhera tariki ya 03/04/2012 abatari bafite amatara ku mazu bacururiza mo batangira kuyashyira ho kandi bakajya bayatsa nijoro.
Posted on 08 March 2012
Tags: abandi, bari, Gisagara, inkeragutabara, karere, kuko, muri, ngo, runaka, Rwanda, Rwanda cooperatives, Rwanda Gisagara, Rwanda inkeragutabara, Rwanda population, Rwanda Security, umutekano

Inama abakozi b’akarere
Koperative y’inkeragutabara ishinzwe kurinda umutekano igiye gutangira ku mugaragaro mu karere ka Gisagara ngo ntabwo iteganya gusimbura izindi nzego z’umutekano zari zisanzwe zikorera muri aka karere.
Inkeragutabara ni umutwe w’ingabo zavuye ku rugerero washyizweho ku rwego rw’igihugu, ukaba ugenda usakara no muturere twose hakurikijwe abavuye ku rugerero bari mu gace runaka cyangwa mu karere runaka muri rusange.
Bamwe muri izi nkeragutabara aho bari mu buzima busanzwe bamaze kubona ibindi bikorwa kuko harimo benshi bafite imiryango kandi bakaba bagomba kuyitaho, hakaba n’abandi batarabasha kubona ibyo bakora, aya makoperative rero ashyirwaho kugirango aba bataragira icyo babona, igihe koperative izaba hari icyo yabonye ijye ibahemba.
Nk’uko L.T.Colonel HIGIRO Claude uhagarariye inkeragutabara mu ntara y’amajyepfo yabivuze mu kiganiro yatanze mu nama y’abakozi b’akarere, ngo ntawe uzaba arusha izi nkeragutabara kurinda umutekano cyane ko zanabaye mu gisirikare kandi n’ubundi zikiri ingabo z’igihugu.
Ibi rero ngo si ukuvuga ko abasanzwe bacunga umutekano, abarara amazamu ahantu runaka bakwiye kubireka cyangwa ko ntacyo bamaze ahubwo ngo ni uko byaba byiza aba bantu bahawe imyitozo ya gisirikare aribo bagiye bahabwa kurarira ahantu hakunze kugaragara abajura bakomeye nko mu ma santeri y’ubucuruzi, ku nganda n’ahandi hakorerwa imirimo ikomeye.
MUNYENTWARI Cyprien uhagarariye koperative y’inkeragutabara zo mu karere ka Gisagara arahamagarira n’abandi baturage bifuza kuyibamo kuza, kuko ntawe bateganya guheza ndetse no kugirango hatazagira ukeka ko baje gukuraho abandi bari basanzwe bafite ako kazi.
Iyi koperative izakorana n’ibigo by’igenga n’ibya Leta ndetse n’ahandi hose bazahamagarwa imirimo yaho bazayitunganya kuko inshingano bihaye ari ugucunga umutekano w’ibintu n’abantu muri Gisagara.
L.T.Colonel HIGIRO arabasaba ko bakorana n’ubuyobozi kugirango barusheho kunoza gahunda z’umutekano. Mu karere ka Gisagara harabarizwa inkeragutabara zisaga 600.
Posted on 24 February 2012
Tags: abaturage, akarere, amatara, hanze, inzego, ngo, nshingwabikorwa, Nyamagabe, Rwanda, Rwanda electricity, Rwanda lamp, Rwanda nyamagabe, Rwanda Security, ubuyobozi, umutekano

amatara
Ubuyobozi bw’akarere ka Nyamagabe bufatanyije n’inzego z’umutekano bumaze igihe busaba abaturage gushyira amatara hanze, ariko ababikoze nabo ngo ntibacana aya matara.
Inzego z’umutekano mu karere ka Nyamagabe zikomeje gusaba abanyamabanga nshingwabikorwa ko bahagurukira iki kibazo bagasaba abaturage bamaze kugerwaho n’amshanyarazi kujya bacana amatara yo hanze, kuko akunze gukumira abanyabyaha bitwaza ijoro.
Nyuma y’icyi cyemezo cy’inzego z’umutekano, guhera ku itariki ya 16/02/2012, mu murenge wa Gasaka hatangiye kugaragara amatangazo yagiye agezwa muri buri rugo rw’umuturage yatanzwe n’umunyamabanga nshingwabikorwa wawo Gasana Richard, aho yasabaga ko buri wese yashyira itara hanze.
Iri tangazo rikomeza rivugako uzajya afatwa atacanye itara ryo hanze azajya abihanirwa n’ubuyobozi, ngo kuko byamaze kugaragara ko hari abantu baba bafite amatara yo hanze bakayacanaho akanya gato ubundi bakayazimya.
Inzego z’umutekano zikaba zisaba abanyamabanga nshingwabikorwa b’imirenge yose y’akarere ka Nyamagabe kwihutisha iki gikorwa kugirango borohereze abashinzwe umutekano guhangana n’abagizi ba nabi bitwaza ijoro.
Posted on 06 February 2012
Tags: Burera, fight against street dogs, imbwa, iyo, izo, mbwa, murenge, muri, ngo, security, umutekano, uwo
Mu nama y’umutekano y’akarere ka Burera yateranye tariki 02/02/2012 hafashwe icyemezo cyo kwica imbwa z’inzereri kuko ziteza umutekano muke zirya abantu bikabaviramo gupfa.
Ububozi bw’akarere ka Burera ndetse n’inzego z’umutekano zo muri ako karere bemeranyije ko hagiye gufatwa ingamba zo kwica izo imbwa. Ngo nibinashoboka bazazirasa. Bazanakoresha uburyo bwo kuzitega inyama ziroze.
Muri iyi nama hagaragajwe ko mu mirenge ya Rugengabari, na Bungwe yo mu karere ka Burera ariho hagaragara izo mbwa zirya abantu. Mu murenge wa Rugengabari mu kwezi kwa mbere imbwa yariye umuntu ahita apfa.
Abayobozi b’uwo murenge bavuga ko iyo mbwa na mbere yari yarariye undi muntu. Gusa ngo iyo mbwa baje kuyihiga barayica.
Mu murenge wa Bungwe ho ngo izo mbwa zirahagaragara kandi nyinshi. Amakuru atangwa n’ubuyobozi bw’uwo murenge avuga ko kugeza ubu izo mbwa zimaze kurya abantu batatu, umwe muri bo akaba yarapfuye.
Kubera ko uwo murenge wegereye umupaka ugabanya u Rwanda na Uganda, izo mbwa zituruka mu mashyamba yo muri Uganda zikaza mu Rwanda. Izo mbwa ngo ni nini cyane ku buryo n’iyo abaturage bayibonye badapfa kuyirukankana ngo bayice kuko baba batinya ko ishobora gusubira inyuma ikabarya.
Gusa ngo abaturage bo muri uwo murenge bagerageje kurwanya izo mbwa. Maze bacukura imyobo minini ku mupaka aho bakeka ko zinyura bashyira ho inyama. Ibyo bakaba barabikoze kugira ngo izo mbwa niziza zikurikiye inyama zigwe muri iyo myobo. Nyamara ngo izo mbwa ntabwo zigize zihaca.
Ubuyobozi bw’akarere ka Burera busaba abaturage bo muri ako karere batunze imbwa ko bazigumisha mu rugo kuko imbwa ari iyo kurinda urugo, si iyo kwirirwa izerera.
Posted on 31 January 2012
Tags: abantu, avuga, education, gihe, I Wawa, inzego, inzererezi, mijyi, Nyamagabe, nyinshi, Rwanda, ubuyobozi, umutekano
Ubuyobozi bwa karere ka Nyamagabe buvuga ko abantu b’inzererezi bakigaragara mu mijyi no mu dusantire dutandukanye ko batazakomeza kwihanganirwa, hakaba hagiye kujyaho imikwabo y’inzego zishinzwe umutekano batabwe muri yombi hanyuma bafashwe gusubira mu buzima busanzwe kandi bige ibyabateza imbere..
Mu gihe cya mugitondo ubasanga hafi y’isoko batumura agatabi
Umuyobozi w’akarere ka Nyamagabe wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Emile Byiringiro, avuga ko buri gihe mu nama z’umutekano hahora hagaruka ikibazo k’inzererezi zikigaragara mu mijyi n’udusantire.
Avuga ko inshuro nyinshi ubuyobozi bwagiye bukangurira inzererezi gushaka imirimo zikora ndetse zikanafashwa kwishyirahamwe. Bamwe bashoboye kubyumva babivamo ariko uko bucya n’uko bwira hagenda havuka izindi.
Byiringiro avuga ko k’ubufatanye n’inzego z’umutekano zifatanyije n’ubuyobozi ngo iki kibazo kigiye kuvugutirwa umuti.
Kugeza ubu usanga inzererezi nyinshi ari abana bari munsi y’imyaka 12 y’amavuka ”mayibobo” bataye iwabo bagahitamo kwirirwa basabiriza mu mijyi, abafite imbaraga bagatwaza imizigo abantu. Mu gihe cyo kuryama usanga hari ahantu bashashe amakarito nko mu bihuru no munsi y’imikingo.
Aba bana bo bavuga ko akenshi babiterwa n’ubukina buba bwaribasiye iwabo cyangwa bigaturuka ku makimbirane y’ababyeyi babo.
Posted on 31 January 2012
Tags: abagenzi, abanyonzi, ari, avuga, bafite, bari, development, Gakenke, Kaziba, muri, Rwanda, transport, umutekano
Nyuma y’uko inama y’umutekano yaguye y’akarere iheruka guterana ifashe icyemezo cyo guhagarika amagare yakoraga Kaziba – Gakenke centre, abanyonzi baratangaza ko icyemezo cyafashwe kibabangamiye kubera ko ari ho bakuraga amafaranga.
Ntegerejimana Emmanuel, umwe muri abo banyonzi bakorera kuri iyo seta ya Kaziba avuga ko batwaraga abagenzi bava ku karere berekeza mu Gasentere ka Gakenke. Ibyo byagize ingaruka yo kubura amafaranga yo gutunga imiryango yabo.
Akomeza avuga ko abanyonzi bari bafite ingamba zo kugenzura abanyonzi bagenzi babo bahamanuka birukanka ku buryo byatera impanuko kuko n’ubusanzwe bari bafite n’abashinzwe umutekano muri koperative.
Sibomana Christophe ukuriye koperative y’abanyonzi bo mu Gakenke avuga ko bifuzaga ko icyo cyemezo cyakurwaho bakabareka bagakora na bo bakongera abashinzwe umutekano mu muhanda kugira ngo abanyonzi bahamanuka biruka bakabahagarika.
Umuyobozi w’Akarere, Nzamwita Deogratias avuga ko badashobora kubareka kubw’umutekano w’abagenzi n’ubuzima bwabo.
Akomeza avuga ko aho hantu bahagaritse abanyonzi gutwara abagenzi ari ahantu habi, bamanuka nta maferi bafite kenshi na kenshi bigateza impanuka. Aha avuga ko, we ubwe bari bagiye kumugoga inshuro eshatu ari mu modoka. Bityo, akavuga ko bemerewe gukorera mu yindi mihandau retse ako gace.
Hagati ya Kaziba n’agasentere ka Gakenke hari uburebure bw’ibirometero bitatu birengaho gato ariko haramanuka cyane. Muri ibyo birometero harimo inkoni ribi rya Kintama ritera n’impanuka abashoferi batahazi.