Tag Archive | "Umuyobozi"

Ngororero: Umuyobozi w’akarere yijeje abarokotse jenoside ko ibibazo bafite bigiye gukemurwa

Ngororero: Umuyobozi w’akarere yijeje abarokotse jenoside ko ibibazo bafite bigiye gukemurwa

Tags: , , , , , , , ,


Ngororero: Umuyobozi w’akarere yijeje abarokotse jenoside ko ibibazo bafite bigiye gukemurwa
Bimwe mubibazo abarokotse jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 94 bo mu karere ka Ngororero umuyobizi w’akarere Ruboneza Gedeon avuga ko bigiye kwihutishwa ni ibirebana n’imitungo cyane cyane itimukanwa, kurangiza imanza no kubakira abagituye ahantu hadatunganye.
Ruboneza avuga ko kuba hakiri ibibazo nkibyo bitarakemuka nyuma y’imyaka 19 atari uburangare ahubwo biterwa n’ubushobozi akarere gafite ndetse ibindi bikaba bigomba kunyura mumanza nazo zikaba zidahita zirangira.

Mayor Ruboneza arizeza abarokotse ko ibibazo byabo bigiye gukemurwa
Indi mbogamizi akarere gafite mukurangiza ibibazo nkibyo ni umubare munini w’abatishoboye bakeneye ubufasha, bityo bakaba bafashwa gahoro gahoro bitewe n’ubushobozi buhari.
Kubirebana no kurangiza imanza no kwishyura imitungo, Niyonsenga Jean d’Amour uhagarariye abarokotse mu karere ka Ngororero avuga ko hari abanga kwishyura iyo mitungo kandi bafite ubushobozi, bisa no guhimana.
Niyonsenga kandi, avuga ko kuba abangije imitungo batishoboye bazakoreshwa imirimo ifitiye igihugu akamaro, leta ikwiye kugira icyo izajya igenera abagombaga kwishyurwa iyo mitungo bavanye mubyinjijwe mumirimo ikorwan’abagombaga kwishyura.
Kuri iki kibazo, ubuyobozi bw’akarere ndetse n’ubwa Ibuka bakaba baremeye kubikorera ubuvugizi. Kuba hakiri ibibazo by’abacitse kwicumu bitarakemurwa ni kimwe mubyo abarokotse bavuga ko bidindiza gahunda yabo yo kwiyubaka.

 

Ngoma: Ubuyobozi burongera kwibutsa abakoresha abana bato mungo ko bitemewe

Rwanda | Ngoma: Ubuyobozi burongera kwibutsa abakoresha abana bato mungo ko bitemewe

Tags: , , , , , , , , , , , , , ,


Ngoma: Ubuyobozi burongera kwibutsa abakoresha abana bato mungo ko bitemewe

Mugihe  ubuyobozi bw’ akarere ka Ngoma bwihanangiriza abagatuye gukoresha abana bari munsi y’ imyaka 16 mu ngo, bamwe mu babakoresha bavuga ko babiterwa nuko baba babatabaye kuko baba ntahandi baba.

Hashize iminsi mike  mu karere ka Ngoma hakozwe umukwabu maze inzererezi nyinshi,abakoresha ibiyobyabwenge  ndetse n’amabandi barafatwa.

Muri iki gikorwa umuyobozi w’akarere ka Ngoma Nambaje Aphrodise  yaboneyeho no gutanga ubutumwa bw’uko umuntu uzafatanwa umwana muto amukoresha mu rugo azabihanirwa.

Nubwo ariko ubuyobozi budahwema kwiyama abantu bakoresha abana bakiri bato mu ngo kuko baba bagombye kuba bari mu mashuri,usanga hakiri bamwe babakoresha.

Bamwe mubo twegereye ngo batubwire impamvu babona itera abantu gukoresha abana bato kandi baziko bibujijwe,  batubwira ko hari ababakoresha ari mu rwego rwo kubafasha kuko ngo ntaho baba bafite baba.

Umwe mubo twaganiriye yagize ati”Hari igihe umwana agutakira wareba ugasanga ari imfubyi ntaho agira aba, bityo ukaba umufashe unareba ko nta mico mibi agira. Iyo usanze ari muzima hari ubwo umujyana mu ishuri akanagukorera.”

Uretse abakoresha aba bana bitwaje  ko ari ukubafasha, hari n’ abandi babakoresha kuko ngo iyo bakiri bato batarangara bakora imirimo neza bityo ko abakuru bashobora no kwiba kuko baba batangiye kugira imishinga.

Kuba Wamutunga kumpamvu wumva ko zumvikana cyangwa urundi rwitwazo,umuyobozi w’akarere ka Ngoma yatangaje ko abaturage bakoresha abana batagejeje imyaka 16 bagomba kubireka kuko  amategeko abahana ahari.

Mu karere ka Ngoma hakorera cooperative y’abakozi bo mungo. Iyo koperative  kugeza ubu ifite abanyamuryango barenga 200. Umuyobozi w’iyi cooperative avuga ko abo bakozi bishyize hamwe mu rwego rwo kubahiriza amategeko baca akarengane kabakorerwa.

  

 

 

Bugesera Barasabwa

Rwanda : Bugesera: Barasabwa by’umwihariko kwita ku bana bafite ubumuga

Tags: , , , , , , , , , , , , , , , , , , ,


Rwanda |  Ababana n’ubumuga

Ababana n’ubumuga

Umuyobozi w’akarere ka Bugesera arasaba imiryango yose kumva no guharanira uburenganzira bw’umwana ufite ubumuga kuko na we akeneye gutezwa imbere nk’abandi, ibyo yabivugiye mu birori byo kwizihiza umunsi w’umwana w’umunyafurika wizihizwa ku itariki ya 16 Kamena.

Umuyobozi w’akarere ka Bugesera Rwagaju Louis yasabye abitabiriye ibyo birori kwita ku bana bafite ubumuga, hakubahirizwa uburenganzira bwabo haba mu kwiga mu kwisanzura no mu zindi gahunda nk’’uko Leta ihora iharanira ubwo burenganzira

Ati “ niyo mpamvu Leta ishyiraho ibikorwa remezo bijyanye n’imiterere y’ababana n’ubumuga, haba mu bigo by’amashuri aho bagira intebe zijyanye imiterere bafite ndetse bakanagira aho biherera ndetse n’imiturirwa arimo kubakwa ubu hashyizweho amategeko ko bagomba kugira inzira y’ababana n’ubumuga”.

Ibi birori byabimburiwe n’imikino y’abafite ubumuga, amakinamico, imivugo n’imbyino, bigusha ku nsanganyamatsiko igira iti “turengere umwana, twubahe kandi duteze imbere uburengenzira bw’abana bafite ubumuga, kandi harandurwe imirimo mibi ikoreshwa abana”.

Muri ayo makinamico herekanwaga ukuntu bamwe mu babyeyi batari bahindura imyumvire, bakavunisha abana imirimo, kubabwira nabi, kubabuza uburengenzira bwo kwiga n’ibindi.

Ntirenganya Vestine ni umwe mu babana n’ubumuga akaba aturuka mu murenge wa Ririma mu karere ka Bugesera, avuga ko n’ubwo ubuyobozi bugenda bwigisha abaturage.

Ati “ haracyari ababyeyi batarumva neza uburenganzira bw’umwana ufite ubumuga, bityo ubuyobozi bukaba bukwiye guhozaho mu nyigisho kandi ababyeyi nabo bakitabira ibiganiro bitangirwamo inyigisho”.

Muri ibyo birori hahembwe abana bagiye bagaragaza imikino, imivugo n’imbyino birasa ku nsanganyamatsiko, abana bose bitabiriye ibyo birori bahabwa bimwe mu bikoresho by’ishuri.


 

 

Nyamasheke Polisi yafashije abatishoboye mu muhango wo gutangiza police week 2

Rwanda : Nyamasheke: Polisi yafashije abatishoboye mu muhango wo gutangiza police week

Tags: , , , , , , , , , , , , , , , , ,


Mu muhango wo gutangira ku mugaragaro icyumweru cyahariwe ibikorwa bya polisi wabereye mu karere ka Nyamasheke, polisi y’igihugu yafashije abatishoboye ibaha ubwisungane mu kwivuza, inzitiramibu ndetse n’inka polisi yari yemereye akarere mu rugendoshuri bagiriyeyo mu mpera z’umwaka ushize ishyikirizwa umuturage.

Nyamasheke  Polisi yafashije abatishoboye mu muhango wo gutangiza police week

Ubwisungane mu kwivuza ndetse n’inzitiramibu byatanzwe na polisi y’igihugu byafashije abaturage bagera ku ijana.

Umuyobozi w’akarere ka Nyamasheke Habyarimana Jean Baptiste, yashimiye polisi y’igihugu yibutse abaturage b’akarere abereye umuyobozi batishoboye ibagenera inkunga irambye kandi igamije kurengera ubuzima bwabo ngo bube bwiza.

Umuyobozi w’akarere yijeje polisi y’igihugu ubufatanye butagabanije kandi ko amasezerano y’ubufatanye basinyanye bazayashyira mu bikorwa dore ko ari nayo yabyaye uku gufasha abaturage mu mibereho myiza no kuhatangiriza iki cyumweru.

Gufasha abaturage mu bikorwa bitandukanye birimo gufatanya umuganda no kubafasha mu mibereho yabo ngo ni igikorwa kiza kandi polisi ishyize imbere nk’uko umukuru wa polisi y’igihugu IGP Gasana Emmanuel yabitangaje.

Nyamasheke Polisi yafashije abatishoboye mu muhango wo gutangiza police week 2

Yavuze ko akazi kayo atari ukugenza no gukurikirana abanyabyaha gusa, ahubwo igamije imibereho myiza y’abanyarwanda, uburezi bwiza, ubuzima, kurengera ibidukikije, n’ibindi biganisha ku iterambere ry’abanyarwanda kuko ubu nabwo ari uburyo bwo gukumira ibyaha. Yongeye ho ko ibi nibigerwaho mu Rwanda hazaba hari amahoro asesuye.

Aya masezerano agamije ubufatanye mu kuzamura imibereho myiza y’abaturage, kurengera ibidukikije, gucunga umutekano mu buryo burambye hagati y’akarere ka Nyamasheke na polisi y’igihugu yasinywe tariki ya 23 ukuboza 2011 ubwo abakozi b’akarere basuraga icyicaro gikuru cya polisi.


 

 

 

 

Nyamasheke Abacuruzi barasaba ko hazatekerezwa

Rwanda : Nyamasheke: Abacuruzi barasaba ko hazatekerezwa ku bafite amikoro make mu kubaka isoko rya Rwesero

Tags: , , , , , , , , , , , , , ,


Kuri uyu wa mbere tariki ya 28/05/2012, abacuruzi bakoreraga mu isoko rya Rwesero bagiranye inama n’ubuyobozi bw’akarere igamije kubamenyesha ko aho bacururiza bahatijwe mu gihe gito bagomba kuzimukira ahazubakwa isoko rya Kijyambere. Aba bacuruzi batijwe n’akarere aho bacururiza ubu nyuma yo gusenyerwa aho bakoreraga kuko hari kunyuzwa umuhanda.

Nyamasheke Abacuruzi barasaba ko hazatekerezwa

Umuyobozi w’akarere wungiririje ushinzwe imari, ubukungu n’iterambere, Bahizi Charles, yagize ati: “mucururize aha ariko muzi ko ari agateganyo kuko hatazasubizwa isoko ahubwo rizimurwa hakajya ikindi gikorwa cy’iterambere.”

Rugamba Innocent, umuyobozi wungiririje w’abacuruzi bakorera muri santere ya Rwesero yashimiye akarere kuba karabatije aho baba bakorera nyuma yo kwimurwa n’umuhanda uri gukorwa. Yababwiye kandi ko basanzwe babizi ko bazimuka bakajya mu isoko rishyashya rizubakwa, gusa yasabye ko bazatekerezwaho mu gihe cyo kubaka iri soko.

Rugamba yasabye ko muri iri soko hazashyirwamo ibyumba biciriritse bigenewe abacuruzi bo ku rwego rwo hasi, anasaba ko abacuruzi bazahabwa ibibanza bakishyira hamwe bityo bakubaka inyubako bagatanga umusanzu wabo mu ishyirwa mu bikorwa rya gahunda za leta zo kubaka iri soko.

Umuyobozi w’akarere wungiririje ushinzwe imari, ubukungu n’iterambere, yijeje aba baturage ko ibyo byose bizigwaho kandi bizahabwa agaciro mu gihe hazaba hubakwa iri soko.

Bahizi yashimiye kandi aba bacuruzi ko bagira uruhare runini mu iterambere ry’akarere ndetse bakaba banitabira gahunda za leta zitandukanye.


 

 

 

Abana b impfubyi

Rwanda | Abana b’impfubyi za jenoside birera barasabwa gukomeza kwiyubakamo icyizere

Tags: , , , , , , , , , , , , , , ,


Rwanda | Dusingizemungu Jean Pierre umuyobozi wa Ibuka

Dusingizemungu Jean Pierre umuyobozi wa Ibuka

Ubuyobizi bw’umuryango uharanira inyungu z’abacitse ku icumu rya jenoside yakorewe abatutsi mu mwaka w’ 1994 “Ibuka” irasaba abana b’impfubyi zirera gukomeza kwiyubakamo icyizere baharanira ejo hazaza heza.

Dusingizemungu Jean Pierre umuyobozi wa Ibuka, ashimira abana bagerageje ubutwari bwo guhangana n’ibibazo bya jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, akaba abasaba ko bakomeza intego biyemeje kugirango ubuzima bwabo bw’ejo hazaza buzarusheho kuba bwiza.

Kugeza ubu mu gihugu habarirwa imiryango y’abana birera ibihumbi 7000, irimo abantu bagera ku bihumbi 20.

Uretse kuba aba bana baragiye bahura n’ubuzima bukomeye mu kubaka ingo zabo, ubu ngo bamaze kugenda batera imbere haba mu mibereho no mu myigire; nk’uko bitangazwa na Rwamasirabo Roge umuyobozi w’umuryango w’abana birera AOCM.

Rwamasirabo avuga ko aba bana bagiye bahura n’ubuzima bukomeye burimo kuba bamwe, barahagaritse amashuri yabo bakiyemeza kurera barumuna babo.

Icyakora ngo umuryango AOCM wagiye ubafasha mu bikorwa byinshi birimo kwigisha imyuga abatarashoboye kugira amahirwe yo gukomeza amashuri yabo. Abandi ibashakira uburyo bw’imibereho.

Kugeza ubu umuryango wa AOCM ukorera mu turere 27, ukaba umaze kubakira imiryango y’abana birera amazu agera kuri 450.

Uyu muryango kandi ugenda ukorera ubuvugizi abana birera bambuwe imitungo y’ababyeyi babo mu nzego zitandukanye ngo bayisubizwe.


 

Rwanda Ashimwe Marry umuyobozi wa MTN wungirije

Rwanda : 1% by’amafaranga yinjizwa na MTN agaruka mu Banyarwanda

Tags: , , , , , , , , , , , , ,


Rwanda Khaled Mikkawi umuyobozi wa MTN ucyuye igihe atangiza gahunda yo gufasha abanyarwanda

Khaled Mikkawi umuyobozi wa MTN ucyuye igihe atangiza gahunda yo gufasha abanyarwanda

Ubuyobozi bwa sosiyete y’itumanaho ya MTN Rwanda buvuga ko 1% by’inyungu bwinjiza uko ingana kose isubira mu Banyarwanda akabafasha mu kwiteza imbere.

Abanyarwanda nibo batuma MTN ibaho kuko ibyinjira muri MTN biba byaturutse muri bo, niyo mpamvu iyi sosiyete itagomba kwihererana inyungu iba yabonye; nk’uko bitangajzwa na Ashimwe Marry umukozi wa MTN ushinzwe abakozi.

Marry avuga ko ahanini mu gufasha abaturage bibanda ku burezi, ubuzima n’ibikorwa by’iterambere bigamije kuzamura Abanyarwanda.

Rwanda Ashimwe Marry umuyobozi wa MTN wungirije
Ashimwe Marry umuyobozi wa MTN wungirije

Bimwe mu bikorwa MTN ikunze kwibandaho ni ugufasha abatishoboye ibateza imbere, aho iha abaturage amafaranga n’ibikoresho ibinyujije muri tombola.

Isosiyete y’itumanaho ya MTN yatangije ibikorwa byayo mu Rwanda mu mwaka 1998, kugeza ubu imaze kugira abakiriya basaga miriyoni ebyiri n’igice.

Uretse MTN, ubu mu Rwanda hamaze kugaragara izindi sosiyete z’itumanaho ebyiri: Tigo na Airtel. Abaturage bavuga ko kwiyongera kw’aya ma sosiyete bizatuma imibereho yabo ihinduka.

 

 

 


 

Rwanda | Burera: Abacitse ku icumu rya Jenoside bagiye kubakirwa amacumbi

Tags: , , , , , , , , , , , , , ,


Umuyobozi w’akarere ka Burera aratangaza ko bagiye kubakira amacumbi abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda mu mwaka w’ 1994 bo mu karere ka Burera bafite ikibazo cy’aho kuba.

Semabagare Samuel avuga ko kubaka amacumbi y’abacitse ku icumu rya Jenoside bo mu karere ka Burera bagomba kubikora kuko bitagoye. Agira ati “ Ntabwo amacumbi agera kuri atatu n’ubwo yaba icumi tuzayubaka kandi mu gihe cya vuba”.

Umuyobozi w’akarere ka Burera atangaza ibyo mu gihe Niyonsenga Fabien, uhagarariye abacitse ku icumu rya Jenoside bo muri ako karere, avuga ko hari imiryango imwe n’imwe itari ifite aho kuba. N’ifite aho kuba amazu yabo arashaje nk’uko akomeza abitangaza.

Niyonsenga avuga ko avuga ko imiryango ibiri y’abacitse ku icumu rya Jenoside ituye mu murenge wa Rugarama iba mu nzu zishaje cyane. Mu murenge wa Butaro hari inzu igomba gusanwa nk’uko akomeza abisobanura.

Akomeza avuga ko mu murenge wa Butaro, mu kagari ka Rusumo hari inzu yubatswe na FARG (Ikigega cya leta gitera inkunga abacitse ku icumu batishoboye) ntiyarangira kandi ibikoresho byose byaragejejwe mu murenge.

Niyonsenga kandi yongeraho ko hari umuryango wo mu murenge wa Cyanika nawe ukeneye icumbi.

Umuyobozi w’akarere ka Burera avuga ko abayobozi b’ako karere bose bagiye gufatanya kugira ngo ayo macumbi yubakwe bidatinze.


Rwanda | Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda ifite umwihariko

Tags: , , , , , , , , , , , , ,


Umuyobozi w’akarere ka Burera atangaza ko Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda mu mwaka wa 1994 ifite umwihariko kuko abanyarwanda bikoze mu nda. 

Sembagare Samuel agira ati “iyo baba abaturutse hanze bakaza bakarimbura aba banyarwanda, ibyo byagira uruhengekero kuko ababa barishe n’abishwe nta sano baba bari bafitanye. Ariko kugira ngo umuntu yikore mu nda yice umwana we yice nyirabukwe, yice muramu we, yice umuturanyi bahana inka n’abageni…,  biracyagoye kugira ngo abantu babyumve”.

Akomeza avuga mu gusobanura Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda ari ukuvuga ko yateguwe n’ubuyobozi bubi, bukayishyira no mu bikorwa, kuko nta muturage wapfa kujya guhohotera undi ubuyobozi bukamurebera gusa butabifite mo uruhare.

N’ubwo ariko ari ubuyobozi bubi bwayiteguye, bukanayishyira mu bikorwa ntabwo bwakura ubwenge mu muntu kuburyo yakwihekura nk’uko Sembagare abisobanura. Agira ti “ ariko se umuyobozi yagukura mo ubwenge kuburyo wakwiyica, wakwikora munda ngo ni ubuyobozi bubi?”. Yongera ko aho ariho Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda igirira umwihariko.

John Gasaraba ushinzwe ibikorwa bidasanzwe (Specific Program) muntara y’amajyaruguru, akaba anashinzwe akarere ka Burera muri iyo ntara, nawe yemeza ko Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda ari amayobera ugendeye ku mateka y’imibanire y’abanyarwanda

Agira ati “ (ukurikije) imibanire y’abanyarwanda kuva mu mateka y’u Rwanda, uko abantu babanaga, ntabwo ushobora kwiyumvisha ukuntu bahindutse bakava mo inyamaswa ziryana”.

Tariki ya 07/04/2012 ubwo mu karere ka Burera batangizaga icyunamo, umuyobozi w’akarere ka Burera yasabye abanyaburera bose kwitabira ibiganiro bitangwa mu gihe cy’icyunamo kugira ngo basobanukirwe n’ibya Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda.


Rwanda | Murunda: Urubyiruko rurakangurirwa kwibumbira mu makoperative no kwiga gukora imishinga iciriritse ibyara inyungu

Tags: , , , , , , , , , , , , ,


 

Urubyiruko rwo mu murenge wa Murunda, akarere ka Rutsiro Intara y’uburengerazuba, rurahamagarirwa kwibumbira mu makoperative kungirango bashake uburyo bajya biga imishinga iciriritse kandi ibyara inyungu.

Ibi barabisabwa n’umuyobozi w’uyu murenge Butasi Jean Herman kuko ngo bashaka ko urubyiruko rujya hamwe bakabona uburyo barufasha.

Bimwe mu bikorwa umurenge wa Murunda ufashamo urubyiruko, hari ugufasha urubyiruko rutagize amahirwe yo gukomeza amashuri, rugahabwa uburyo rugafashwa kwiga imyuga, cyane cyane aho usanga umubare munini w’urubyiruko wiga mu kigo kigisha imyuga kizwi ku izina rya” CFJ-Abana bacu Murunda”, aho usanga biga kudoda, kubaza n’indi myuga iciriritse.

umuyobozi w’umurenge wa Murunda Butasi Jean Herman, avuga ko biteguye gukomeza gufasha urubyiruko, kuko arizo mbaraga z’igihugu kandi ngo urubyiruko iyo rufashijwe kwiteza imbere, n’igihugu gitera imbere.

Yagize ati” ubu mumurenge turashaka gufasha urubyiruko mu kuva mu bukene, ariko mbere ya byose, nibishyire hamwe, kuko ntiwafasha umuntu ku giti ke, twe icyo dukora iyo urubyiruko rurangije muri CFJ-Abana bacu Murunda, icyo tubasaba n’ukujya mu mashyirahamwe ubundi bakatugaragariza umushinga natwe tukabashakira ubufasha”.

Nkuko umuyobozi w’umurenge wa Murunda akomeza abitangaza ngo urubyiruko rurangiza amashuri yisumbuye mu murenge wa Murunda, ariko ntirubone amahirwe yo kujya mu mashuri makuru na za kaminuza, ngo umurenge ukora uko ushoboye ukabashakira icyo gukora iyo hari ahabonetse isoko ry’umurimo mu murenge, aho bamwe usanga bakora akazi ko kwigisha.

Kurundi ruhande, urubyiruko rwo muri uyu murenge ruvugako ruramutse rubonye aho ruvana inkunga ibafasha mu gutangira imishinga, ngo nta kabuza baca ukubiri n’ubukene.

Gusa ariko umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurnge wa Murunda, Butasi Jean Herman akaba asaba uru rubyiruko, ko mbere yo kwaka ubufasha, rwabanza rukishyira hamwe mu bimina n’amakoperative bityo bakabona uko bafashwa.

Aha twababwira ko minisiteri y’urubyiruko yasabye uturere ko twashaka uburyo bwose bushoboka, bwo gufasha urubyiruko kwiteza imbere. Ibi minisitiri w’urubyiruko Nsanzimana Jean Philbert akaba yarabisabye abayobozi b’uturere, ubwo yari yitabiriye umuhango wo gutanga impamyabumenyi ku rubyiruko rwari rwarangije kwiga imyuga inyuranye mu kigo kigisha imyuga cy’Iwawa mu karere ka Rutsiro.


Top Network News

Rwanda president Paul Kagame hits campaign with Jeannette Kagame, Ivan Kagame and Ange Kagame

A Voyage Through The Life Of Our Late Inyumba Aloisea , Refugee – Leader – Minister – Legend

Jeannette Kagame : Study Finds Rwanda Is “BEST PLACE” For Women Politicians

President Paul Kagame along with Jeannette , Ange and Ivan Kagame - The first family of Rwanda

Related sites

Advertisement

jaguar cars jaguar, jeep, kia