Posted on 15 August 2012
Tags: abana, Bambino, bana, Hotel, iyi, mikino, muri, ngo, Rwanda bambino, Rwanda caring, Rwanda children, Rwanda hotel, Rwanda Rwanda, Rwanda talents, ubumuga, umwana

Abana bagiye gutezwa imbere hifashishijwe imikino
Ubuyobozi bwa hotel Bambino buravuga ko burimo gutegura amarushanwa y’abana binyuze mu mikino itandukanye, hagamijwe kwita ku bana cyane cyane bibanda ku bana badafite amikoro ndetse n’ababana n’ubumuga.
Nyuma y’aho bimaze kugaragara ko hirya no hino hari abana bakomeje kwiyongera mu mihanda rimwe na rimwe bakabiterwa n’uko baba batabonye impanuro z’ababyeyi, hotel Bambino ivuga ko ishaka kugira uruhare rugaragara mu kwita kuri aba bana bakomeje kwirukira mu muhanda.

Abana bose baba ababana n’ubumuga cyangwa abazima bazajya bahabwa amahirwe muri iyi mikino
Mukamusoni Sylvie umuyobozi wa hotel Bambino, avuga ko bateganya gukorana n’ibigo bisanzwe byita kuri aba bana bo mu muhanda, ndetse n’abantu cyangwa ababyeyi bafite abana bafite ubumuga kugirango bajye bazanwa kuri hotel Bambino mu mikino itandukanye.
Muri iyi mikino hazajya hatangwamo ibihembo ku bana bazajya bayitabira. Ibi kandi ngo bizanafasha kumenya impano umwana aba yibitsemo bityo afashwe mu kuyizamura, ngo kuko akenshi ukunze gusanga muri ibi bihugu byacu umwana bamuhitiramo ibyo agomba kuzakora, nyamara umwana ariwe wakagize uruhare mu kugaragaza ibyo ashoboye bityo akabifashwamo.
Mukamusoni umuyobozi wa hotel Bambino avuga ko iyi hotel ijya kujyaho ngo n’ubundi yari igamije guteza imbere imibereho myiza y’umwana, ariko izi ntego ntirazigeraho ubu ngo nibwo yifuza ko zajya mu bikorwa.
Agira ati “Bambino n’izina ry’igitariyani risobanura umwana, niyo mpamvu twatangije iyi hotel kugirango abantu bajye baza kuharira baze kuhanywera ariko dushaka ko bajya bahazana abana bato kuhakinira bakanahungukira byinshi”
Muri hotel Bambino hasanzwe habera imikino y’abana mu gihe cy’ibiruhuko, ariko ubu noneho ngo bigiye gushyirwamo imbaraga kugirango umwana w’umunyarwanda ajye abasha kugaragaza impano ye akiri muto.
Biteganyijwe ko abazitabira iyi mikino, bazayitangira tariki ya 26/08/2012, hakaba hateganyijwe ibihembo bitandukanye ku bana bazayitwaramo neza.
Posted on 21 June 2012
Tags: abana, abarezi, ACORD, bwabo, Imiryango, kuri, nbsp, Rwanda, Rwanda celebration, Rwanda children, Rwanda day, Rwanda Ngororero, Rwanda world, uburenganzira, umwana, uyu
Umunsi w’umwana w’umunyafurika mu karere ka Ngororero wijihirijwe mu murenge wa Nyange kuri uyu 16/06/2102. Uyu munsi wateguwe ku bufatanye n’Umuryango Mpuzamahanga ushinzwe iterambere ACORD ukaba waritabiriwe n’ababyeyi, abarezi n’abanyeshuri bo mu mashuri abanza n’ayisumbuye. Abafashe amagambo bose bibanze ku gaciro abana bagomba guhabwa hatitawe k’uko bavutse.
Mw’ijambo rye uwari uhagarariye ACORD madame Izabiriza Marie Mediatrice yamaganye ibangamirwa ry’uburenganzira bw’umwana igihe avutswa uburenganzira bw’ibanze nko kwiga, kwivuza, gutura heza , kwambara no kuvuga icyo atekereza. Izabiriza yongeye kwibutsa ko abana bayobora imiryango n’abafite ubumuga butandukanye bagomba kwitabwaho by’umwihariko, anamagana abagikoresha abana imirimo ivunanye.

Abana bakwiye kwitabwaho
Mu kurengera uburenganzira bw’abana bayobora imiryango, Madame Izabiriza yatangaje ko ACORD iharanira imibereho myiza yabo ibahuza bakava mu bwigunge, ibunganira igihe bahuye n’imanza, ibafasha mu gikorwa cyo kwandikisha ubutaka, ibashishikariza kwirinda icyorezo cya SIDA, ibafasha kuriha ubwisungane mu kwivuza, yubakira abatagira aho baba, ibatoza imyuga ibyara inyungu ikanabinjiza mu kigega cy’uburezi.
Intumwa y’akarere kuri uwo munsi bwana Hitayezu Alphonse ushinzwe Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango yibukije imiryango ifite abana bafite ubumuga kutabahishira babavutsa uburenganzira bwabo, yibukije abana uburenganzira bwabo n’inshingano zabo zirimo kubaha abarezi babo no kwitabira kwiga. Abahagarariye inzego z’umutekano basabye abana kudahishira ababahohotera ku buryo ubwo aribwo bwose kandi bakagendera kure ibiyobyabwenge.
Umwana wafashe ijambo yashimiye Leta y’Ubumwe bw’abanyarwanda uburyo yahagurikiye kwimakaza uburenganzira bw’umwana asaba ababyeyi n’abarezi kuba ijisho ry’abana mu kurwanya icyabangamira uburenganzira bwabo. Umunsi waranzwe no guha imiryango iyobowe n’abana imfashanyo zigizwe n’ibikoresho by’ubuhinzi n’ibyo mu rugo zatanzwe na ACORD. Waranzwe kandi n’imbyino, inidirimbo n’imivugo byose byaganishaga ku kwamagana ibibangamira uburengazira bw’umwana.
Posted on 18 June 2012
Tags: , ababana, abana, bafite, birori, Bugesera, Ibyo, kandi, Rwanda, Rwanda bugesera, Rwanda children, Rwanda families, Rwanda Handicap, Rwanda responsibility, ubumuga, uburenganzira, Umuyobozi, umwana, w’umunyafurika wizihizwa, y’ababana n’ubumuga

Ababana n’ubumuga
Umuyobozi w’akarere ka Bugesera arasaba imiryango yose kumva no guharanira uburenganzira bw’umwana ufite ubumuga kuko na we akeneye gutezwa imbere nk’abandi, ibyo yabivugiye mu birori byo kwizihiza umunsi w’umwana w’umunyafurika wizihizwa ku itariki ya 16 Kamena.
Umuyobozi w’akarere ka Bugesera Rwagaju Louis yasabye abitabiriye ibyo birori kwita ku bana bafite ubumuga, hakubahirizwa uburenganzira bwabo haba mu kwiga mu kwisanzura no mu zindi gahunda nk’’uko Leta ihora iharanira ubwo burenganzira
Ati “ niyo mpamvu Leta ishyiraho ibikorwa remezo bijyanye n’imiterere y’ababana n’ubumuga, haba mu bigo by’amashuri aho bagira intebe zijyanye imiterere bafite ndetse bakanagira aho biherera ndetse n’imiturirwa arimo kubakwa ubu hashyizweho amategeko ko bagomba kugira inzira y’ababana n’ubumuga”.
Ibi birori byabimburiwe n’imikino y’abafite ubumuga, amakinamico, imivugo n’imbyino, bigusha ku nsanganyamatsiko igira iti “turengere umwana, twubahe kandi duteze imbere uburengenzira bw’abana bafite ubumuga, kandi harandurwe imirimo mibi ikoreshwa abana”.
Muri ayo makinamico herekanwaga ukuntu bamwe mu babyeyi batari bahindura imyumvire, bakavunisha abana imirimo, kubabwira nabi, kubabuza uburengenzira bwo kwiga n’ibindi.
Ntirenganya Vestine ni umwe mu babana n’ubumuga akaba aturuka mu murenge wa Ririma mu karere ka Bugesera, avuga ko n’ubwo ubuyobozi bugenda bwigisha abaturage.
Ati “ haracyari ababyeyi batarumva neza uburenganzira bw’umwana ufite ubumuga, bityo ubuyobozi bukaba bukwiye guhozaho mu nyigisho kandi ababyeyi nabo bakitabira ibiganiro bitangirwamo inyigisho”.
Muri ibyo birori hahembwe abana bagiye bagaragaza imikino, imivugo n’imbyino birasa ku nsanganyamatsiko, abana bose bitabiriye ibyo birori bahabwa bimwe mu bikoresho by’ishuri.
Posted on 13 June 2012
Tags: ababyeyi, abana, babo, bafite, Burera, cyane, Rwanda, Rwanda children, Rwanda Respect, Rwanda rights, Rwanda Youth, ubumuga, uburenganzira, uko, umunyafurika, umwana
Umuyobozi wungirije w’akarere ka Burera ushinzwe imibereho myiza y’abaturage arasaba ababyeyi kurera uko bikwiye abana babo cyane cyane bita ku bana bafite ubumuga kuko nabo ari abana nk’abandi. Kuri uyu wa mbere tariki ya 11/06/2012 mu karere ka Burera ubwo hatangizwaga icyumweru cyahariwe umwana w’umunyafurika, Uwambajemariya Florence yavuze ko ababyeyi bakwiye kwita ku burere bw’abana bose. Yagize ati “ababyeyi bagomba gufasha abana bose by’umwihariko umwana ufite ubumuga bakamufasha, bakamubona nk’umwana nk’abandi, ko afite uburenganzira nk’ubw’abandi bana: akaba afite uburenganzira bwo kwiga, kwivuza ndetse n’ibindi byose byatuma agira ubuzima bwiza”.
Muri uwo muhango wabereye ku murenge wa Kinoni mu karere ka Burera hagaragajwe ko hari bamwe mu babyeyi muri ako gace bahisha abana babo bafite ubumuga. Babahisha abashyitsi baje kubasura ndetse ngo ugasanga abo bana baravukijwe uburenganzira bwabo. Umuntu yaremwe mu ishusho y’Imana kandi afite ubwenge buruta ubw’ibindi biremwa niyo mpamvu ubwo bwenge Imana yamuhaye agomba kubukoresha afasha mugenzi we batameze kimwe, abantu bakuzuzanya nk’uko Uwambajemariya yabisobanuye. Yakomeje asaba abana nabo kurangwa n’ikinyabupfura mu miryango yabo kandi bakurukira mu ishuri kugira ngo batsinde.
Abana nabo barashishikarizwa gufashanya, bafasha cyane cyane bagenzi babo bafite ubumuga nk’uko yakomeje abisobanura. Ufite ubumuga ku mubiri wese arashoboye kuko akoresha izindi ngingo zasigaye akabasha kwiteza imbere. Ubumuga bubi ni ubwo mu mutwe nk’uko Uwambajemariya abihamya. Icyumweru cy’umwana w’umunyafurika cyatangiye tariki ya 11/06/2012, kizakomeza kugeza tariki ya 16/06/2012 ari nabwo hazizihizwa nyir’izina umunsi mukuru w’umwana w’Umunyafurika. Insanganyamatsiko y’uyu mwaka igira iti “Turengere, twubahe, duteze imbere uburenganzira bw’abana babana n’ubumuga kandi turandure imirimo mibi ikoreshwa abana”. Umunsi mukuru w’umwana w’umunyafurika washyizweho n’umuryango w’ubumwe bw’Afurika mu mwaka wa 1990 mu rwego rwo kurengera uburenganzira bw’umwana bwarimo buteshwa agaciro hirya no hino muri Afurika.
Posted on 27 May 2012
Tags: ababyeyi, abana, akaba, akeneye, ibigo, karere, Kirehe, Rwanda children, Rwanda education, Rwanda Kirehe, Rwanda meeting, umwana, ushinzwe, yavuze
Kuri uyu wa 23 Gicurasi 2012, mu karere ka Kirehe hatangijwe amahugurwa y’iminsi ibiri agendanye n’uburenganzira bw’umwana akaba yahuje abahagarariye inama y’igihugu y’abagore ku murenge, abanyamadini, abayobozi b’ibigo by’amashuri n’ab’amarerero.
Umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza, Murekatete Jacqueline yavuze ko umwana akeneye kwegerwa , gukundwa no guteteshwa yongeraho ko umwana utari mumuryango ahura n’ibibazo byinshi bityo akaba akeneye urukundo kurushaho. Yavuze ko nyuma ya Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda mu mwaka w’1994, mu Rwanda habonetse abana benshi badafite ababyeyi, abana benshi bajya mu bigo by’imfumbyi.
Kubera ko Leta y’u Rwanda ifite gahunda yo kugabanya ibigo by’imfumbyi, ni ngombwa gushishikariza ababyeyi kugira umutima w’impuhwe bakakira abana mu miryango. Yagize ati: Umuntu abaho neza kubera kwitabwaho, ninayo mpamvu umwana akwiriye kuba mu muryango mwiza umwitaho.”
Nkurikiyimana Venuste ushinzwe iterambere ry’umuryango mu Karere ka Kirehe yatanze ikiganiro ku ihohoterwa rikorerwa abana aboneraho n’umwanya wo kugaragaza amoko y’ihohoterwa.
Yagarutse ku byaha bikorerwa abana avuga ko hari bamwe babikora batazi ko ari ibyaha, maze asaba abari mu nama kuba intumwa mu mirenge bahagarariye.
Yavuze ko muri rusange amategeko arengera umwana ahari ariko hakaba hari abatayazi n’abayica ku bushake, yongeraho ko inshingano z’ababyeyi na Leta ari kugira ejo hazaza heza h’abana kuko umwana apfa mu iterura.
Posted on 21 May 2012
Tags: abana, ati, Geregoriya, inka, Jenoside, muri, nbsp, Rwanda, Rwanda cow, Rwanda development, Rwanda Help, Rwanda Huye, Rwanda survivors, umwana, Uwambajemariya, uyu
Uyu wahawe inka akaba ayifata nk’umwana ni uwitwa Uwambajemariya Geregoriya ubarizwa mu Murenge wa Mukura. Inka yayihawe kuri uyu wa 17 Gicurasi, muri gahunda ya Girinka abacitse ku icumu rya jenoside bagabiwe n’ikigega FARG.

Ubundi, Uwambajemariya ni inshike. Jenoside yo mu 1994 yamutwaye abana bane n’umugabo none ubu aba wenyine. Avuga ko inka yahawe ari nk’umwana kuko izajya isonza ikabira imwibutsa ko ishonje nk’uko umwana abwira mama we, nuko na we akayigaburira avuga ati “umwana wanjye yashonje”.
Yunzemo agira ati: “ninzajya ntaha izajya inyumva yabire, nk’uko umwana asanganira umubyeyi we. Nzajya nyitaho bimpuze, nibagirwe ko ndi njyenyine.”
Inka Uwambajemariya yatomboye irahaka, isigaje igihe gitoya ngo ibyare. Ibi na byo byatumye arushaho kwishima maze aravuga ati: “Mbonye amata. Nzayaha abana, nzayasangira n’ababyeyi bagenzi banjye.”
Kuba Gerigoriya yaratomboye inka iri hafi kuba imbyeyi byanashimishije cyane Bamurange Christine, umukuru wa Ibuka muri Rango A, ari naho Gerigoriya abarizwa. Bamurange uyu yagize ati : “Ku itariki ya 7 Mata, abagizi ba nabi bishe ihene 2 za Geregoriya, none Imana iramushumbushije.”
Posted on 09 May 2012
Tags: akarere, ari, Gisubizo, ngo, Ruhango, Rwanda center, Rwanda children, Rwanda education, Rwanda Gisubizo, Rwanda Jeanine, uko, Umurerwa, umwana, witwa, yari

Gisubizo Jeanine wihinduye umukobwa ari umuhungu
umwana w’imyaka 10 y’amavuko Gisubizo Jeanine warerwaga n’umubyeyi witwa Umurerwa Pheromone umuyobozi w’umudugudu wa Nyarusange mu kagari ka Nyamagana umurenge wa Ruhango akarere ka Ruhango yahavanwe ajyanwa I Gitagata kuba ari ho arererwa kubera ko yari yagaragaweho imico idasanzwe.
Tariki 01/04/2012 nibwo Umurerwa Pheromone yari yagejeje ikibazo cye k’ubuyobozi bw’akarere ka Ruhango ko yafashe umwana agiye kumurera azi ko ari umukobwa akaza gutungurwa n’uko ari umuhungu hashize amezi 3.
Ubuyobozi bw’akarere bwahise buvuga ko uyu mwana agiye gushakirwa ikigo ngororamuco akaba ariho ajya kurererwa ngo kuko imico yari afite itamwemereraga kurererwa mu yindi miryango; nk’uko byatangajwe na Mugeni Jolie Germaine ushinzwe imibereho myiza y’abaturage mu karere ka Ruhango.
Mugeni avuga ko komisiyo ishinzwe abana “NCC” yaje kumugira inama imubwira ko uyu mwana akwiye kujyanwa mu nzobere zamufasha kumukurikirana “psycologues” ndetse banamuha ibaruwa imwemerera kumujyana I Gitagata.
Ubuyobozi bw’akarere ka Ruhango bukaba bwaragejeje Gisubizo Jeanine mu kigo cy’I Gitagata tariki ya 03/05/2012.
I Gitagata ngo ni ahantu hajyanwa abana baba bagaragaweho ibibazo n’imyitwarire idasanzwe bityo bagakurikiranwa n’inzobere mu by’ubumenya muntu. Iyo bamaze guhuzwa n’izi nzobere ngo barahinduka nyuma bagashakirwa imiryango ibakira iyo ntayo bafite.
Gusa muri iki kigo ngo hari n’amashuri abanza iyo umwana ayarangije ashakirwa amashuri yisumbuye akajya kuyakomerezamo mu gihe aba atarabonerwa umuryango umwakira.
Uko uwamureraga n’abaturanyi babyakiriye
Abaturanyi baho Gisubizo yari atuye
Umurerwa Pheromene wareraga Gisubizo Jeanine yavuze ko atashimishijwe no kuba Umurerwa bamujyanye gusa ariko ngo bitewe nuko yari amaze kumunanira ngo nta kundi byari kugenda.
Yagize ati “nari nishimiye ko mbonye umwana wo kurera nk’uko Leta ihora idushishikariza gufata umwana wese nk’uwawe, ariko kuberako yari yagaragaje imyitwarire idasanzwe ubwo ni uko nyine byagombaga kugenda”
Naho kuruhande rw’abaturanyi bo bavuga ko bashimishijwe no kuba Gisubizo bamujyanye ngo kuko imitima yabo yari ihangayitse bazi ko Gisubizo azangiza abana babo.
Gisubizo Jeanine ajya gutoragurwa n’Umurerwa, avuga ko yageze mu Ruhango aturutse I Muhanga ngo nyina witwa Ntagisa Providence yabasize kwa nyirakuru witwa Nyiramuhanda ababwira ko agiye gushaka itike imusubiza Kongo agasangayo umugabo we uri mu gisirikare witwa Musabyimana.
Posted on 01 April 2012
Tags: agakono, akarima, food, Gatumba, health, malnutrition, Mpara, sector, umwana, village
Wilelimini Nzabahiranya, Head of Rubona Health Centre has revealed that residents of Mpara village, Cyome cell in Gatumba sector have gone far in fighting malnutrition.
Out of 130 children with undernourishment problems, 127 have completely cured from it.
Mpara village community health worker explains that to achieve this big step in fighting malnutrition is because of akarima k’igikoni (kitchen garden) and “agakono k’umwana” programs.
Also, associations were formed to help poor parents. Eugenie Musengimana confessed that she had a malnourished child but with the help of associations, she was able to buy food and milk and now the child is better.
Musengimana is grateful for the advice she got to make agakono k’umwana which helped her to care for the baby better. At first she was giving adult food to her breastfeeding baby.
Telesifori Bihoyiki for social affairs in Gatumba sector told women that eating balanced food is not eating chips and meat as some of them think.
Clothilde Nyiraneza, Vice Mayor for social affairs in Ngororero district thanked Mpara residents for finding solutions to the problems without waiting for help from leaders. Solutions are akarima k’igikoni, agakono k’umwana and credit associations
She requested that these decisions become part of their daily lives and that preparing balanced diet be done weekly instead of monthly.
However, Nyiraneza wishes that good nutrition be accompanied by sanitation for clothes and personal hygiene, young and old. She reminded parents to embrace all government programs of which they are the beneficiaries.
Ministry of health agreed to give parents materials to use in their program of learning how to prepare balanced diet. Materials include big sauce pans to prepare food for many children.
Clothilde Nyiraneza request that residents with cows give milk to the remaining three children with malnutrition problems so that the whole village wave good bye to malnutrition problems.
Posted on 28 February 2012
Tags: abana, amata, ayo, bwo, cyumweru, gahunda, kubona, kuko, mata, Rwanda, Rwanda children, Rwanda Gisagara, Rwanda Health, Rwanda MIJEPROF, Rwanda milk, umwana
Inkongoro y’umwana ni gahunda ireba abana bose b’aba abava mu ngo zitunze inka, abikamishiriza ndetse n’abadafite abushobozi bwo kubona ayo mata.

Iyi gahunda rero yo kugenera umwana wese amata byibura inshuro ebyiri mu cyumweru, yashyizweho kugirango hacike ikibazo cy’indwara zifata abana n’imikurire mibi bitewe no kubura intungamubiri zihagije mu biribwa byabo.
Ntibyoroshye rero ko abana bose babona aya mata n’ubwo atangwa mu mashuri cyane ko hari abana bamwe batajya ku mashuri kuko batarageza igihe cyangwa kubera izindi mpamvu kandi no mu miryango yabo bakaba ntabushobozi buhari bwo kubona ayo mata.
Umuyobozi uhagarariye isangano mboneza muco muri MIJEPROF madamu Niragire Bellancile yasabye ubuyobozi bwa Gisagara ko bwakwita kuri iki kibazo cy’ingo zidafite ubushobozi bwo kubona amata y’abana.
Yanabahaye igitekerezo cyo kuba abaturage bafashanya kuko niba umuturanyi afite inka zikamwa akaba aturanye n’abantu badashobora kubona ayo mata yajya abakamira nka litiro 2 mu cyumweru kandi bikabafasha.
Bitabaye ibyo umuntu waba atanafite izo nka ariko afite ubushobozi akaba yafasha uwo muryango begeranye awukamishiriza kuko amafaranga 500 ya litiro 2 mu cyumweru hariho benshi bashobora kuyabona bitabagoye.
Igikenewe ni uko buri mwana wese wo muri aka karere yajya abasha kubona amata bybura inshuro 2 mu cyumweru.
Posted on 26 February 2012
Tags: abana, amashuri, amata, avuga, gahunda, inkongoro, murenge, Nyarubuye, Rwanda, Rwanda children, Rwanda Health, Rwanda Kirehe, Rwanda milk, umwana, uyu
Kuri uyu wa 23 Gashyantare mu murenge wa Nyarubuye ho mu karere ka Kirehe hatangijwe gahunda y’inkongoro y’umwana ku bigo by’amashuri , iyi gahunda ikaba yaratangirijwe ku kigo cy’amashuri cya Migongo aho abana bahawe amata mu rwego rwo gutangiza iki gikorwa.
Nk’uko umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Nyarubuye Karasira Antoine abivuga ngo iki gikorwa ni gahunda ya Leta yo gushaka uko hacika imirire mibi mu bana b’abanyarwanda, akaba avuga ko bagiye kuzajya baha amata abana rimwe mu cyumweru.
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Nyarubuye yabasabye ko byaba umuco mu murenge wa Nyarubuye, akomeza avuga ko iyi gahunda yo guha abana amata muri uyu murenge ari nziza cyane kuko muri uyu murenge hagaragaramo ibikorwa by’ubworozi bakaba kandi nta bijyanye n’indwara za bwaki zikunda kuhagaragara.
Akaba avuga ko bazajya bayaha abana biga mu mashuri y’incuke hamwe n’abana biga mu wa mbere kugera mu mwaka wa gatatu w’amashuri abanza, yongeraho ko umwana wanyweye amata adapfa kurwara bwaki.
Jean Marie Ntihabose umuyobozi wungirije ushinzwe uburezi mu karere watangije iki gikorwa cy’inkongoro ku mwana, yashimiye ubuyobozi bw’umurenge ku bufatanye n’abaturage kuba bariyemeje kujya bakamira abana.
Aha yabibukije ko ari igikorwa kiri mu gihugu hose mu rwego rwo kurwanya imirire mibi, akaba avuga ko aho bidashoboka kubona amata bakangurira abayobozi guha abana igikorwa akomeza avuga ko ababyeyi batemerewe kugurisha amata mu gihe umwana bareze batabanje kumuha amata yo kunywa aho kumuha amazi amata bayagurishije.
Ubu akarere ka Kirehe kakaba gafite ibigo 5 by’amashuri byatangije iyi gahunda y’inkongoro ku mwana.