Tag Archive | "urwo"

Rwanda | Kayonza Abaturage bishimiye

Rwanda | Kayonza: Abaturage bishimiye ibikorwa bya Asosiyasiyo Urumuri

Tags: , , , , , , , , , , , , , , , ,


Rwanda | Kayonza Abaturage bishimiyeBamwe mu baturage bo mu mirenge ya Gahini na Nyamirama mu karere ka Kayonza, bavuga ko bishimira cyane ibikorwa by’ishyirahamwe ry’urubyiruko rwo mu murenge wa Mukarange ritanga ubutumwa n’ibiganiro  by’ubumwe n’ubwiytunge.

Urwo rubyiruko rwibumbiye muri asosiyasiyo yitwa Urumuri. Abayigize bigisha abaturage uburyo amakimbirane atangira n’uburyo bwo kuyakumira, kandi bakanigisha amateka yaranze u Rwanda n’inkomoko y’amacakubiri yaje kuvamo Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Ubutumwa batanga babunyuza mu biganiro by’imbwirwaruhame no mu makinamico.

Benshi mu bumva ubwo butumwa bifuza ko urwo rubyiruko rwazagaruka ikindi gihe kuko ngo “ubwo butumwa bubafasha” nk’uko abo bo mu murenge wa Nyamirama babisabye urwo rubyiruko ubwo rwabaganiraraga mu byumweru bibiri bishize. Kazarama Elias yavuze ko hari benshi bari bafite imitima yuzuye urwango, ariko ngo bagenda bahinduka kubera izo nyigisho.

Yagize ati “Nkanjye rwose umutima wanjye wari uriho mukushi (wari wuzuye urwango), kandi hari n’abandi twari tumeze kimwe, ariko bigenda bishira kubera inyigisho z’aba bana”

Asosiyasiyo Urumuri yaterwaga inkunga n’umuryango utegamiye kuri leta IREX mu mushinga wawo witwa Youth for Change wafunze tariki 29/05/2012. Muri uwo mushinga urubyiruko rwateguraga imishinga igamije iterambere maze igaterwa inkunga na IREX.

N’ubwo abaturage bavuga ko bishimiye ibiganiro Asosiyasiyo Urumuri ibagezaho, iyi asosiyasiyo ngo ntibizayorohera gukomeza gutanga ibyo biganiro kubera ko yabishobozwaga n’inkunga yahabwaga na IREX, nk’uko Jean Bosco Kayonga uyobora iyo asosiyasiyo abivuga.

Kayonga avuga ko iyo asosiyasiyo itaragira ubushobozi buhagije, agasaba ko yaterwa inkunga kugira ngo ikomeze gutanga ibiganiro n’ubutumwa bw’amahoro nk’uko yari yarabitangiye.


 

Bugesera Bamwe 2

Rwanda | Bugesera: Bamwe mu baturage bakora urugendo rw’iminota 10 bajya gushaka ubwiherero

Tags: , , , , , , , , , , , , , ,


Rwanda | Kimwe mu gice cy’urutare rwa Nyirijuri

Kimwe mu gice cy’urutare rwa Nyirijuri

Abatuye ku rutare rwa nyirijuri ruri mu kagari ka Rutare mu Murenge wa Shyara mu karere ka Bugesera, baratangaza ko kubona ubwiherero bitaboroheye kubera ko bitoroshye gucukura umwobo kuri urwo rutare kuko bahisemo kubwubaka kure y’aho batuye kuhagera bikabatwara iminota 10.

Ubuyobozi bw’iyahoze ari komini Ngenda bwahatanze ibibanza ariko ntibwatekereza ko abaturage bazakenera ubwihero hafi y’amazu yabo. Abaturage bashishikariye kuhatura, ariko ahitaruye urwo rutare hatangwa ibindi bibanza by’ubwiherero kuko ariho hari ubutaka bushobora gucukurika, nkuko bitangazwa na Nzeyimana Valens umwe mubaturage batuye kuri urwo rutare.

Ati “Abagerageje kuhabona ubwiherero ngo bashakisha nibuze ahaboneka umwobo wa metero imwe y’ubujyakuzimu, noneho bakubakiraho bazamura urukuta n’amabuye na sima kuzabujyamo hakifashishwa urwego”.

 

Rwanda | Imisarane basabwa kubaka uko imeze

Imisarane basabwa kubaka uko imeze

Murekezi Celestin nawe agita ati “ iyo ucukuye ukabona nka metero imwe y’ubujyakuzimu, uhita uzamura urukuta n’amabuye na sima, bwamara kuzura bagahita bavidura kuko baba bubatse imiryango 2, ntabwo byoroshye ariko na none ni byiza, bubaka bazamura noneho kuzabujyamo ukurira nk’uwurira escalier.”

Abaturage badafite amikoro bavuga ko kubona ubwo bwiherero bihenze akaba ariyo mpamvu bahitamo kujya kubwubaka kure y’ingo zabo nabo bikabagora kujyayo mu gihe cya ninjoro cyangwa se igihe imvura igwa.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Shyara Karinganire Célestin agira ati “Twabiganiriye n’abaturage, ndetse tubigeza no mu nama njyanama y’umurenge tubyigaho, dusaba abaturage ko bagerageza gushaka ubwiherero hafi y’amazu yabo ariko bujyanye n’imiterere yaho. Bagombaga kubaka bazamura hejuru, kandi bagakora ubwiherero bunini bakazabuvidura bumaze kuzura.”

Avuga ko nubwo byaba bihenze  ariko  ubuzima aribwo buhenze kurusha kubaka ubwiherero.

Aho ku rutare rwa Nyirijuri hatuye ingo 33, muri zo 18 zimaze kubona ubwiherero hafi, 5 ntiziruzuza na ho 10 ziracyakoresha ubwiherero bwa kure.


 

 

 

Top Network News

Rwanda president Paul Kagame hits campaign with Jeannette Kagame, Ivan Kagame and Ange Kagame

A Voyage Through The Life Of Our Late Inyumba Aloisea , Refugee – Leader – Minister – Legend

Jeannette Kagame : Study Finds Rwanda Is “BEST PLACE” For Women Politicians

President Paul Kagame along with Jeannette , Ange and Ivan Kagame - The first family of Rwanda

Related sites

Advertisement

jaguar cars jaguar, jeep, kia