Posted on 30 August 2012
Tags: amata, cyane, ibyubaka, ihene, inka, kandi, mata, nbsp, Rwanda, Rwanda Health, Rwanda importance, Rwanda milk, Rwanda nutrition, umubiri, usanga

Amata mu kirahure
Amata indyo yuzuye, bityo akaba ashobora kwifashishwa na benshi mu kuvura indwara zikomoka ku mirire mibi, cyane cyane indwara zikomoka ku kubura ibyubaka umubiri (proteins).
Mukamabano Anonciata ushinzwe imirire mu kigo nderabuzima cya Nyankenke mu karere ka Gicumbi avuga ko usanga amata abonekamo ibyubaka umubiri (proteins), amavuta (lipids) n’isukari (glucides) bikenerwa buri munsi mu mubiri.
Ati “ amata kandi yongera kubonekamo imyunyu ngugu ya kalisiyumu (Ca), sodiyumu (Na), potasiyumu (K), manyeziyumu (Mg) na Korore (Cl). Mu gihe iyi myunyu ngugu umubiri utayibonye mu mata biwusaba kuyikura mu bindi biryo bitandukanye kuko usanga ari ingenzi mu mubiri. Icyiza kandi ni uko usanga buri ntungamubiri mu mata iri ku rwego rudakabije mu bwinshi cyangwa mu buke”.
Akomeza avuga ko amata ari ikinyobwa gihindagurika bitewe n’impamvu zitandukanye cyangwa ahantu abitswe.
“Muri garama 130 zisigaye ukuyemo amazi ni ho habonekamo garama ziri hagati ya 35 na 50 z’amavuta. Ibigigaye ni ibyubaka umubiri (proteins), ibinyesukari (fats), ibitera imbaraga (lipids) n’ibindi”.
Mu Rwanda kugeza ubu amatungo akunze gukoreshwa mu gutanga amata ni inka n’ihene. Inka ni ryo tungo rinini kandi ritanga amata menshi, ariko na none aya mata akaba agira ingaruka kuri bamwe bitewe n’imiterere y’imibiri yabo.
Ikibazo kiboneka kuri bamwe banywa amata ni aho umubiri wabo uba udashobora neza kugogora aya mata y’inka, ariko bitabujije ko bashobora kunywa amata y’ihene.
Amata y’ihene ni amata adakunzwe cyane cyane muri Afurika, ariko kandi akaba ari yo meza kurusha amata y’inka. Aha bavuga ko ubwiza bw’amata y’ihene bushingiye ku kuba ashobora kunyobwa na buri wese nta ngaruka biteye mu mubiri we.
Posted on 07 June 2012
Tags: avuga, bamaze, hari, kuko, kuri, kwicungira, Muhanga, muri, Rwanda, Rwanda cooperatives, Rwanda Muhanga, Rwanda Youth, urubyiruko, usanga
Rumwe mu rubyiruko rukomoka mu mirennge itandukanye y’akarere ka Muhanga rurasaba ko rwajya ruhabwa inyigisho ku buryo bwo kwicungira ibyo baba baragezeho kuko nyuma yo kwigishwa kwihangira imirimo, hari benshi bamaze kugira icyo bageraho. Ibi babivuze tariki ya 4 kamena,2012 ubwo batangizaga kongere (cogres) y’urubyiruko mu mujyi wa Muhanga.
Bavuga ko gahunda za leta zabigishije igihe kinini cyo kwibumbira mu makoperative ndetse bakanagira umuco wo kwihangira imirimo none kugeza magingo aya bamaze kugera kuri byinshi babikesha amakoperative. Hari abatangaza ko bifuza guhabwa inyigisho zihagije ku buryo bwo kwicungira ibyo bamaze kugeraho. Jean Pierre Gasirabo wo mu murenge wa Nyamabuye agira ati: “kenshi usanga urubyiruko twaramaze kwibumbira mu makoperative cyangwa amashyirahamwe kandi byanagize akamaro, ni byiza rero ko na duke twaba tumaze kugeraho tumenya kuducunga ndetse tukabasha no kutubyaza undi musaruro wisumbuyeho”. Sebastien Mushayija wo mu murenge wa Cyeza avuga ko hari ubwo usanga amakoperative n’amashyirahamwe amaze gutera imbere ariko mu gihe runaka ugasanga yasenyutse cyangwa yasubiye inyuma mu mutungo.
Avuga ko ibi usanga biterwa n’imicungire mibi ahanini ishingiye kubwumvikane buke buvuga hagati y’abanyamuryango. Bamwe bavuga ko ubu bwumvikane buke ngo usanga buvuka nyuma y’uko bamaze kugira icyo bageraho kuko batangira gushwanira no muri duke bafite. Hari amakoperative yagiye ashinjwa kenshi ubwumvikane buke muri aka karere kuburyo benshi mu banyamuryango bagiye bayavamo. Muri yo hari iyo ikigo cy’amakoperative cyasanze asigayemo abayobozi gusa nta banyamuryango. Bamwe mu bayobozi nk’aba wasangaga bashinjwa kwikubira umutungo wose wo muri koperative. Umuhuzabikorwa w’Inama y’urubyiruko mu karere ka Muhanga, Tharcie Kabasindi we asanga hari byinshi byagezweho n’urubyiruko kuko kuri ubu benshi bamaze kumenya uburyo bwo kwihangira imirimo kandi bakamenya guhuriza hamwe imbaraga aho kugira ngo buri wese abe nyamwigendaho.
Umukozi ushinzwe urubyiruko mu karere ka Muhanga Innocent Gashugi, avuga ko kugeza uyu munsi bafite amakoperative agera kuri 12 akora neza, yitabira gahunda yo kugana ibigo by’imari ndetse n’akarere kakabaha ubwunganizi bugenewe imishinga yo kuzamura urubyiruko. Gashugi avuga ko ku ngengo y’imari irangiye bahawe ubwunganizi bw’amafaranga agera kuri miliyoni 10. Muri aya makoperative harimo arindwi yiyemeje kurinda inkengero z’uruzi rwa Nyabarongo ku bufatanye n’ikigo nyarwanya gifite mu nshingano zacyo ibidukikije REMA. Gashugi avuga ko uru rubyiruko rwamaze kumenya kwizigamira kuko nibura iyo bakoreye amafaranga ku munsi buri wese ashyira 300 mu isanguku ya koperative mu rwego rwo kuzamurana.
Posted on 13 April 2012
Tags: Amavuta, bishobora, cyane, dore, gihe, Ibirayi, ingufu, muri, Rwanda, Rwanda food, Rwanda Health, Rwanda Nyamata, Rwanda vitamin, umubiri, usanga
Ibirayi ni ibiribwa bifitiye akamaro kanini umubiri, mu gihe bitetswe mu buryo bunogeye umubiri, dore ko usanga bikungahaye ku ntungamubiri zikenerwa cyane n’abantu bakora imirimo ibasaba ingufu.

Ibirayi bitetse
Umuforomokazi mu bitaro bya ADEPR Nyamata Mukamunana Denise akaba akora mu bijyanye no kwigisha ababyeyi gutegura indyo yuzuye ku bana avuga ko ibirayi bitanga ingufu mu gihe gito nyuma yo kubirya, dore ko n’igogorwa ryabyo ritaruhanya mu gifu.
Mu gihe bitekeshejwe umwuka intungamubiri zose zikagumamo, usanga bishobora gutanga nibura 38 ku ijana by’ingufu (calories) umubiri uba ukeneye, cyane cyane ku bakora imirimo y’ingufu, abakora imyitozo ngororamubiri n’abandi bakenera ingufu mu buryo bwihuse, ibi bikaba bishobora guturuka muri garama 100 gusa z’ibirayi nk’uko byemezwa na Denise.
Avuga ko ibirayi kandi ni ibiryo byiza byo kugaburira abana, dore ko abana bakenera ibitera imbaraga byinshi kuruta abantu bakuru, bityo bakaba bakenera kurya ibirayi ngo bibahe izi mbaraga.
Nko ku bana banakenera kurya ibirayi no mu mezi ya mbere yo kwiga kurya, ibirayi kandi ntibigira amavuta menshi muri byo, dore ko usanga muri garama 100 usangamo garama 0.1 z’amavuta gusa.
Ati “Icyakora mu gihe bitetswe mu mavuta ntibivuga ko biba bitacyuzuyemo amavuta, bityo bikaba bishobora no kugira ingaruka nk’uko biba ku bindi biribwa biba byuzuye amavuta muri rusange”.
Yemeza ko ibirayi bikungahaye kuri Potasiyumu, bityo bikaba binagira uruhare mu igabanuka rya cholesterol mu mubiri, icyakora imitekere yabyo igira uruhare mu kongera no kugabanya intungamubiri zibibonekamo.
Posted on 26 February 2012
Tags: abantu, Aho, ari, gusangirira, hari, iyo, miheha, Mugihe, Rwanda illness, Rwanda sharing, Rwanda straw, umuco, usanga

Mugihe byagaragaye ko gusangirira ku muheha byatezaga kwanduzanya indwara zitandukanye maze hagafatwa umwanzuro wo guca gusangirira ku miheha, hirya no hino hari aho usanga byubahirizwa mu tubari gusa.
Ahantu hakigaragara gusangirira ku miheha ni nko mugihe abantu bahishije urwagwa cyangwa benze umutobe aho usanga abaje kubavumba babashyirira mu gacuma maze bakabahereza bagasangira.
Nyamara iyo uganiriye n’abantu batandukanye cyane cyane abo mubyaro usanga bakubwira ko iyo babona nta muyobozi uri hafi bisangirira kuko ngo babona ari ikimenyetso cy’umubano.
Nubwo bikorwa ariko ntibibujije ko hari aho bigira ingaruka, nk’ahantu bita I musamvu haherutswe kuvugwa abantu umunani banduye igituntu kubera ko umwe muri bo yari akirwaye bagakomeza gusangirira ku muheha umwe.
Gusangirira ku miheha usanga akenshi bigitsimbaraweho n’abantu bakuru(abasaza). Umusaza witwa Mujurizi avuga ko ari umuco mwiza gusangira kandi ko nta kirazira iba mu gusangira. Yongeraho ariko ko yabyubahiriza kubera ko byashyizweho na leta kandi akaba atarwanya gahunda zayo. Ati ” Kuva kera abantu barasangiraga, izo ndwara bavuga rero sinzi niba ari azadutse vuba, icyo nzi cyo ni uko byakozwe kuva kera kandi ntawe numvishe byagizeho ingaruka. Gusa nanone kubahiriza amategeko ni ngombwa. Ariko iyo batambona ncishamo nkisangirira n’inshuti kuko ibyo byo kuzana ubukombe cyangwa uducupa ka buri muntu sinabishobora.”
Kuruhande rw’ubuyobozi umukozi w’akarere ka Ngoma ushinzwe umuco na sport mu rubyiruko RUTAGENGWA Jean Bosco avuga ko nubwo gusangira bifatwa nk’umuco hari imico igomba gucika bitewe n’igihe. Avuga ko mugihe cyose bigaragaye ko umuco wabangamira imibereho myiza y’abantu wakurwaho.
Mu tubare twinshi usanga iyi gahunda isa naho yubahirizwa aho usanga buri muntu afite agacupa ke ntagusangira. Imbogamizi zikaba zikigaragara mu mago aho uyu muco ugikorwa.
Posted on 15 February 2012
Tags: Aho, ari, birori, gusangirira, muheha, muri, ndetse, Rwanda, rwanda culture, rwanda Gicumbi, Rwanda population, umuco, umuheha, usanga

Abaturage bari gusangirira ku mihihe banywa inzoga mu kabindi
Nubwo hashize igihe kitari gito leta y’u Rwanda iciye umuco wo gusangirira ku muheha ndetse n’inzego z’ibanze zikabishyiramo ingufu kuburyo uwafatwaga asangirira ku muheha yacibwaga amande, kugeza ubu hari abakibikorera mu birori bitwajeko banga ko umuco nyarwanda ucika.
Aha byagaragaye mu mihango y’ubukwe bwabereye mu murenge wa Nyankenke kuri uyu wa 12 Gashyantare 2012 aho bateretse akabindi mu gisharagati(ikidara) maze buri muturage watumiwe muri ubwo bukwe akajya agenda asoma ku nzoga maze agasigamo umuheha na mugenzi we agasoma maze akanacurura akoresheje wamuheha muganzi we asizemo.
bamwe mubari bitabiriye ibirori batangaje ko umuco wo gusangirira kumuheha ari uwakera bityo iyo bikozwe mu gihe k’imihango y’ubukwe cyangwa se mu yindi mihango ya Gikirisitu babatije abana n’ibindi birori byose usanga ibirori birushaho kuba byiza.
Murekezi Athanase wari waje muri ibi birori we avuga ko no mu tubari hari aho usanga basogongera inzoga bakoresheje umuheha umwe ni ukuvuga ko umwe arangiza aha undi nawe gutyo .
Iyo ubajije ikibazo nk’iki umuturage ubikora agusubiza ko ari uko gusangira ari umuco nyarwanda utagombye gucika ndetse agatanga n’ingero avuga ko we kuva yavuka yasanze basangirira ku muheha none akaba amaze imyaka irenga 50 kandi ko ntacyo abakurambere babaye.
mutubari twinshi two mubyaro usanga bisangirira ku muheha ndetse kugeza ubu ubona bigenda byiyongera kuko ubuyobozi nabwo ubona busa n’ubwadohotse kugitsure bwashyiragaho.
Ikigaragara ni uko aho bagerageje kudasangirira kumuheha usanga bafata umuheha wakoreshejwe bakawubika bakaba bakongera kuwukoresha batawogeje.
Umuyobozi ushinzwe urubyiruko ,siporo n’umuco mu karere ka Gicumbi avuga ko hakiri imyumvire mike mubaturage bo hasi kandi ubuyobozi bwashyizeho ingamba zo kubahana no kubigisha ariko bakanga bakabikora rwihishwa ndetse bamwe bakabikora kumugagaragaro.
Yatangaje ko abantu batagombye kwitiranya igikoresho n’umuco.
Ati “ Umuheha ni igikoresho ntabwo ari umuco, kuba baciye imiheha no kuyisangiriraho si umuco ucitse.Ubuse inkono y’itabi tuyireke kandi itabi ryica ubuzima ngo ni umuco? Umuco ntiwica ahubwo ukiza benewo. Niba gusangirira ku muheha byateza ikibazo k’ubuzima kuwuca ntakibazo kirimo.”
Gahunda yo guca gusangirira ku muheha yashyizweho na leta y’u Rwanda binyuze muri minisiteri y’ubuzima bamaze kubona ko uku gusangirira ku miheha byateza ikibazo cyo kwanduzanya indwara.
Posted on 06 February 2012
Tags: amwe, basaba, Gisenyi, hari, Help, ikibazo, isoko, ngo, nta, poverty, Rwanda, rya, usanga
Iyo ugendagenda hafi y’amaresitora n’amaduka amwe n’amwe akikije
isoko rikuru rya gisenyi mu karere ka Rubavu, uhasanga umubare utari muto w’abantu bagisabiriza. Ni iyihe mpamvu yaba ibitera?

Abake mu basabwa nibo usanga bagerageza kubahereza
agaceri mu gihe umubare munini ari abatirirwa bita kuri abo bantu basaba, abandi nabo ukabona bababereye ikigeragezo.
Bamwe mu basaba baherereye mu marembo y’isoko rya Gisenyi kimwe n’aho bakuze kwita kwa Habibu batubwiye ko nabo babona hari ikibazo kubo basaba ko ariko nta kundi babona babigenza.
Umwe mu bategarugori usabirirza muri gare ya Nyakabungo yatangaje ko yasabirije akiri muto none ubu nta kazi kugirango ave mu muhanda. Nyamara mu karere ka Rubavu usanga hari koperative yitwa KOTRARU n’ikigo cyita kikanafasha ababana n’ubumuga, Ubumwe Community Center bifasha abasabiriza bo mu mujyi wa Gisenyi atari abafite ubumuga gusa.
Ndagijimana Innocent, umuyobozi wa KOTRARU kimwe na Bwana
Frederick ku ruhande rw’ Ubumwe Community Center badusobanuriye ko nta washoboye kubegera ngo bananirwe kumufasha ko ahubwo basanga ikibazo kiri mu myumvire aho usanga abenshi mu basigaye basabiriza aba ari abagisigaranye umuco wo kubona iby’ubusa mu gihe bo babatoza kwifasha.
Dukuze Christian, umuyobozi w’umurenge wa gisenyi ngo abaturage besnhi bahitamo kujya gusabiriza batabuze amaboko yo gukora ko ahubwo banga ibibavuna. Christian yongeraho ko bafite ingamba zo kuboherereza ibigo byigisha imyuga n’ubwo benshi bataragira iyi myumvire.
Abanyarubavu bahamya ko habaye ubufatanye iki kibazo cy’abasabiriza cyarangira burundu. Ibi ariko biranasaba ko n’ababikora bazamura imyumvire kuko bakarekura umuco wo gukunda iby’ubuntu kuko ngo hari n’abahitamo gusabiriza kandi ubona bagifite ubundi biryo bakemuramo ikibazo bagaragaza.
Posted on 27 January 2012
Tags: Aho, amatungo, bakinywera, cleanness, Iki, ikigage, isoko, kiba, market, ngo, uko, usanga

Inzu zicururizwamo ikigage
Mu isoko ry’amatungo ribera ahitwa Ryakibondo mu murenge wa Tare akarere ka Nyamagabe, uhasanga abaturage benshi baje kugurisha no kugura amatungo muri iri soko, Abagize inyota bajya gushaka ahagurishwa ikigage hafi aho. Aho bakinywera usanga umuntu ahagaze hejuru y’undi.
Iki kigage aho bakinywera usanga hubatswe ukuntu kudasobanutse, kuburyo naho kiba giteretse imyanda iba imanuka ku nzu igwa mu ngunguru kiba kirimo.
Abagicuruza bavuga ko impamvu bagicururiza ahantu hatemeze neza, ngo biterwa n’uko isoko bakoreramo ritarubakwa, Ariko ngo bafite icyizere cy’uko iki kibazo kizakemuka vuba kuko harimo kubakwa isoko rya kijyambere.
Mwumvaneza Faustin, twasanze amaze kugura litiro y’ikigage, yagize ati “twabigenza dute se? umuntu apfa kurohayo kandi nyine ntakica umutindi”
Icyakora abenshi mu baturage bitabira kwicira inyota muri izi nyubako, barasaba ko habaho igenzurwa ku bacuruza ikigajye bakajya bagicururiza ahantu hagaragara kuburyo bitazabagiraho ingaruka.