Posted on 27 May 2012
Tags: ababyeyi, abana, akaba, akeneye, ibigo, karere, Kirehe, Rwanda children, Rwanda education, Rwanda Kirehe, Rwanda meeting, umwana, ushinzwe, yavuze
Kuri uyu wa 23 Gicurasi 2012, mu karere ka Kirehe hatangijwe amahugurwa y’iminsi ibiri agendanye n’uburenganzira bw’umwana akaba yahuje abahagarariye inama y’igihugu y’abagore ku murenge, abanyamadini, abayobozi b’ibigo by’amashuri n’ab’amarerero.
Umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza, Murekatete Jacqueline yavuze ko umwana akeneye kwegerwa , gukundwa no guteteshwa yongeraho ko umwana utari mumuryango ahura n’ibibazo byinshi bityo akaba akeneye urukundo kurushaho. Yavuze ko nyuma ya Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda mu mwaka w’1994, mu Rwanda habonetse abana benshi badafite ababyeyi, abana benshi bajya mu bigo by’imfumbyi.
Kubera ko Leta y’u Rwanda ifite gahunda yo kugabanya ibigo by’imfumbyi, ni ngombwa gushishikariza ababyeyi kugira umutima w’impuhwe bakakira abana mu miryango. Yagize ati: Umuntu abaho neza kubera kwitabwaho, ninayo mpamvu umwana akwiriye kuba mu muryango mwiza umwitaho.”
Nkurikiyimana Venuste ushinzwe iterambere ry’umuryango mu Karere ka Kirehe yatanze ikiganiro ku ihohoterwa rikorerwa abana aboneraho n’umwanya wo kugaragaza amoko y’ihohoterwa.
Yagarutse ku byaha bikorerwa abana avuga ko hari bamwe babikora batazi ko ari ibyaha, maze asaba abari mu nama kuba intumwa mu mirenge bahagarariye.
Yavuze ko muri rusange amategeko arengera umwana ahari ariko hakaba hari abatayazi n’abayica ku bushake, yongeraho ko inshingano z’ababyeyi na Leta ari kugira ejo hazaza heza h’abana kuko umwana apfa mu iterura.
Posted on 03 April 2012
Tags: abandi, abaturage, ADEPE, bakennye, inka, kurusha, matsinda, mirenge, nbsp, Rwanda, Rwanda girinka program, Rwanda Global Fund, Rwanda poor, Rwanda Rubavu, ushinzwe
Mu gihe kiri imbere abaturage 240 bakennye kurusha abandi bo mu tugari 12 two mu karere ka Rubavu bazaba batunze inka, bityo bikazabafasha kwikura mu bukene.
Uyu ni umwe mu myanzuro y’ingenzi yemeranijweho mu nama nyunguranabitekerezo yahuje umuryango ushinzwe iterambere ry’abaturage ADEPE n’ubuyobozi bw’akarere ka Rubavu ndetse n’abayobozi b’imirenge ine ituwemo abatoranijwe kuzagabirwa ku ikubitiro.
Rubavu,Nyundo,Busasamana na Bugeshi ni yo mirenge yatoranijwemo utugari 12 natwo tuzemezwamo abaturage 240 bakennye kurusha abandi hakurikijwe ibyiciro by’ubudehe bari basanzwe barafashijwemo na ADEPE kwibumbira mu matsinda.
Ushinzwe ibikorwa bya JDAF/Rubavu SENZOGA Emmanuel yerekana ko ibyashingiweho hatoranywa iyo mirenge ari uko irimo abaturage bakennye kurusha abandi, inka zikaba zizabunganira mu kwikenura no guha agakombe k’amata abana babo mu kurwanya imirire mibi.
Nkinamubanzi Fabien ushinzwe imishinga muri ADEPE yatangaje ko umwaka wa 2012 uzarangira izi nka zageze ku batoranyijwe ariko akaba yaratsindagiye ko iyo gahunda inagamije korozanya. Yagize ati “izi nka abazazihabwa bagomba kuzirikana ko nabo
bazaziturira bagenzi babo mu matsinda”.
Iyi nkunga igamije guhashya ubukene hashyigikirwa gahunda ya Girinka Munyarwanda, yateganijwe na ADEPE ku nkunga ya Global Fund.
Posted on 31 January 2012
Tags: abana, abo, akarere, bana, bane, barwaye, bwaki, fight against malnutrition, Huye, muri, nbsp, rusatira, ushinzwe
Umunyamabanga wa Leta ushinzwe gutwara ibintu n’abantu muri minisiteri y’ibikorwa remezo yasabye abayobozi b’akarere kwita ku kibazo cy’abana barwaye bwaki mu murenge wa Rusatira mu karere ka Huye ku buryo mu mezi atandatu kizaba cyakemutse.
Umurenge wa Rusatira urimo abana bane barwaye bwaki cyane hakaba n’abandi bagaragaraho imirire mibi ariko batarembye nk’abo bane. Bose hamwe ni cumi na batatu.
Abo bane na bo bari bitabiriye igikorwa cyo gutangiza gahunda yo guha abana amata yabaye nyuma y’umuganda w’uyu munsi tariki ya 28 Mutarama. Umunyamabanga wa Leta ushinzwe gutwara abantu n’ibintu muri Minisiteri y’ibikorwa remezo, Nzahabananimana Alexis, wari witabiriye iyi gahunda yifuje ko aba bana bakira bidatinze.
Amaze kubona ko aba bana barwaye bwaki, Nzahabananimana, yabajije ushinzwe ubuzima na we wari uhari igihe byatwara kugira ngo aba bana bakire neza baramutse bitaweho bikwiriye, maze amusubiza ko mu mezi atatu bishoboka. Ku bw’ibyo, yasabye ubuyobozi bw’Akarere kubishyiramo imbaraga ku buryo mu kwezi kwa Kamena nta bwaki izaba ikirangwa mu Murenge wa Rusatira.
Muri abo bana bane, babiri muri bo ni impanga. Bwana Nzahabananimana yiyemeje ko, abinyujije ku buyobozi bw’akarere, azabashakira ikibafasha kugira ngo ubuzima bwabo bugende neza.
Posted on 29 January 2012
Tags: abana, abaturage, ari, COOKING, gutegura, health, ibimenyetso, mibi, muri, ngo, Rwanda, ubuzima, ushinzwe
Ibi ni bimwe mu myanzuro yavuye mu mahugurwa yahawe abajyanama b’ubuzima bo mu karere ka ngororero ku matariki ya 17, 23 na 25 muri uku kwezi kwa mutarama.
Nyiraneza Clothilde agaburira abana bafite ibimenyetso byimirire mibi
Muri aya mahugurwa, umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage madamu Nyiraneza Clothilde yibukije abajyanama b’ubuzima ko ari inshingano zabo mu kuba urugero mu kwitezimbere mu makoperative, no kurwanya indwara zituruka ku mirire mibi, bigisha abaturage uko bategura ifunguro ryuzuye, no kubakundisha guhinga ibiribwa bikungahaye ku ntungamubiri.
Nkuko MUDAHUNGA J Baptiste, umwe muri aba bajyanama b’ubuzima abivuga, ngo abagabo nabo bahawe amasomo abamaramo amasoni bajya bagira yo guteka, kuko ngo ibi bitakigezweho, ubu bakaba bagiye gufasha bagenzi babo b’abagore mu kwigisha abaturage gutegura amafunguro y’abana babo, kuko ngo ari bo bakunze kwibasirwa nindwara zituruka ku mirire mibi.
Nyirasinamenye Jeanne, umukozi ushinzwe imirire ku bitaro bya muhororo, akaba ari nawe watanze isomo ku gutegura ifunguro ryuzuye ku bana hakurikijwe imyaka bafite cyangwa ibimenyetso by’imirire mibi bagaragaza, yadutangarije ko abagabo badakunze kwitabira iyi gahunda, ariko ubu bakaba baratangiye kwikuramo ko gutegura amafunguro yo mu rugo ari ibyabagore gusa.
Yifashishije bimwe mu biribwa byifashishwa mu kugaburira abana, Nyirasinamenye yatanze amasomo yerekana uko ayo mafunguro aba ateye, nyuma abahugurwa babishyira mu bikorwa.
Umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage akaba yarafatanyije n’abandi mu gikorwa cyo kugaburira abana basanzwe bakurikiranwa kubera ibimenyetso by’imirire mibi bagaragaje. Aha akaba yaribukije ababyeyi ko gupimisha umwana bigomba gukorwa buri kwezi kugeza umwana agize imyaka itanu.
Kuva mu kwezi kwa kamena 2011, mu karere ka ngororero habarizwaga abana 975 bafite ibimenyetso n’indwara zituruka ku mirire mibi, ubu 653 bakaba baramaze gukira.