Posted on 01 August 2012
Tags: abaturage, amabati, ashaje, ayo, murenge, nbsp, Rukara, Rwanda aid, Rwanda kayonza, Rwanda people, Rwanda world vision, uwo, Vision, World

Abaturage bo mu murenge wa Rukara wo mu karere ka Kayonza basanzwe bafite amabati ashaje ku mazu yabo, bagiye guhabwa amabati mashya yo gusimbuza ashaje nk’uko byemezwa n’umunyamabanga nshingwabikorwa w’uwo murenge, Ngabonziza Bideri Vincent.
Bideri avuga ko ayo mabati yatanzwe n’umuryango World Vision, ubinyujije mu ishami ryawo rikorera mu murenge wa Rukara. Ayo mabati agera ku bihumbi bitanu ngo yagenewe kubakishwa imisarani no gusimbuzwa amabati ashaje ari ku mazu y’abaturage.
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Rukara yongeraho ko buri muturage yasabwe na World Vision gucukura umusarane wa metero nibura icumi, akazahabwa amabati yo kuwusakara.
Mu nama yagiranye n’abaturage nyuma y’umuganda wabaye tariki 28/07/2012, yanavuze ko abaturage bafite amazu asakaje amabati ashaje nabo bazahabwa kuri ayo mabati kugira ngo basimbure amaze gusaza.
Abaturage bo mu murenge wa Rukara bavuga ko bishimiye cyane ibikorwa by’iterambere World Vision ikomeje kubagezaho kuko ngo uwo muryango wagize uruhare runini mu kubakura muri Nyakatsi.
Mu mezi ashize abo baturage banahawe za matora zo kuryamaho mu rwego rwo guca Nyakatsi ku buriri, ndetse bamwe baranorozwa.
Mwumvaneza Appolon ukuriye ishami rya World Vision mu murenge wa Rukara anavuga ko ubu hari gukorwa inyigo y’uko abaturage bo mu murenge wa Rukara bakwegerezwa amazi meza ku buryo nibura umuturage uzaba avoma kure muri uwo murenge azajya abona amazi kuri metero zitarenga 500.
Posted on 14 April 2012
Tags: abaturanyi, gihe, Iki, Jenoside, mudugudu, muri, nbsp, ngo, Rwanda, Rwanda Genocide, Rwanda Kamonyi, Rwanda memorial, Ryabitana, uwo
Muri iki gihe cy’icyunamo, cyo kwibuka ku nshuro ya 18 jenoside yakorewe abatutsi, abarokotse bo mu mudugudu wa Ryabitana, akagari ka Gihinga, umurenge wa Gacurabwenge, batangaza ko abaturanyi babo babagaragariza ubuvandimwe n’ubufasha ku buryo butari busanzwe. Ibyo ngo bikagaragaza ko ubumwe n’ubwiyunge bizagerwaho.

Mukecuru Nyiraneza Pascasie ni umupfakazi wacitse ku icumu rya jenoside. Yari afite urugo rwasenyutse yibaza uko azarwubaka. Ngo yatunguwe no kubona abaturanyi be baza kumuha umuganda wo kurumwubakira. Ibyo bikaba byaramushimishije cyane. Ati “nashimishijwe n’ukuntu bakoraga bishimye kandi bafite ubushake”.
Uyu mukecuru ngo yaje gutura muri uwo mudugudu nyuma ya jenoside kuko ariho yari yubakiwe inzu na leta. Ngo yajyaga yibaza niba abantu bo muri uwo mudugudu batamwanga kuko nta wamugeragaho keretse abo bahuje ibibazo.
Nyiraneza yemeza ko yabonye n’abaturanyi baza kumuganiriza, bagatuma adaheranwa n’agahinda. Ngo urukundo bamugaragariza nirwo rwatumye atinyuka kwitabira ibiganiro bitangwa mu cyunamo. Naho ubundi ntabyo yajyagamo kubera gutinya guhungabana.
Rutaremara Boniface, umwana w’impfubyi ya jenoside utuye muri uwo mudugudu wa Ryabitana, nawe avuga ko imyumvire y’abaturage yiyongereye muri iki gihe ugereranyije n’ibihe byabanje. Ati “nk’ubu urubyiruko rw’ino aha rwaje kunyubakira urugo kandi ntacyo duhuriyeho”.
Umuyobozi w’umudugudu wa Ryabitana Musonera Jean Pierre, atangaza ko nta gahato cyangwa kwinginga yigeze ashyiraho abaturage, ko ahubwo bigiye hamwe mu nama rusange icyo bakora mu cyunamo maze bakemeza ko bagomba gusura no gukorera imirimo y’amaboko abacitse ku icumu batishoboye. Hakaba harateganyijwe kubasanira inzu, imisarani no kubaka ingo. Bakazanakusanya amafaranga yo gufashisha abababaye cyane muri bo.
Posted on 09 February 2012
Tags: amafaranga, amashuri, Bleu, Bleu Ciel, Burera, development, imyuga, kubaza, kuri, muryango, ngo, Rwanda, uwo
Bamwe mu rubyiruko rwo mu karere ka Burera rufashwa n’umuryango utegamiye kuri leta wo mu gihugu cy’ubusuwisi witwa “Bleu Ciel” baratangaza ko aho bageze ubu babikesha uwo muryango.

Urubyiruko twaganiriye ni urwiga imyuga mu kigo kigisha imyuga cya Kinyababa giherereye mu murenge wa Kinyababa mu karere ka Burera. Abenshi twaganiriye ni abiga umwuga wo kubaza muri icyo kigo kigisha imyuga urubyiruko rugera kuri 70.
Niyibizi Fulgence avuga ko atabashije gukomeza amashuri yisumbuye, kuko yagarukiye mu mwaka wa gatatu kubera kubura amafaranga y’ishuri. Ngo iyo atagira “Bleu Ciel” ntiyari kubona aho yiga imyuga. Ngo ariko ubu yiga kubaza kandi yizeye ko bizamugirira akamaro.
Agira ati “ ububaji buzatuma mbona amafaranga yo kwibesha ho”. Akomeza avuga ko narangiza kwiga kubaza akabona amafaranga azasubira kurangiza amashuri yisumbuye.
Nteziyaremye Jean Leon nawe yiga kubaza. Avuga ko nawe atabashije gukomeza amashuri yisumbuye kubera kubura amafaranga y’ishuri. Ngo kwiga kubaza abikesha “Bleu Ciel”. Ngo namara kurangiza kwiga azashinga “Atelier” yo kubaza, izamuha amafaranga yo kwibesha ho.
Harerimana Viateur ni umwe mubahagarariye “Bleu Ciel” mu karere ka Burera ndetse no mu Rwanda. Avuga ko uwo muryango ufasha urubyiruko rutishoboye. Ukaba ukorera mu ntara y’amajyaruguru mu turere twa Burera, Musanze na Gakenke.
Kuri ubu uwo muryango umaze gufasha urubyiruko rugera kuri 800 kwiga imyuga. Uwo muryango kandi ufasha abanyeshuri bagera ku 2500 biga amashuri abanza, ndetse n’abagera kuri 300 biga mu mashuri yisumbuye. Uwo muryango kandi umaze kubaka ibyumba by’amashuri bigera kuri 25.
Harerimana avuga ko uwo muryango watangijwe n’abazungu bo mu gihugu cy’Ubusuwisi. Ngo bagize igitekerezo cyo kuwutangiza ubwo bazaga mu Rwanda gusura zimwe mu mfpubyi zo mu karere ka Burera, maze bagasanga hari n’abandi bana benshi babaye.
Kuva ubwo ngo nibwo bahise bakora umushinga wo gutangiza Bleu Ciel. Abo bazungu ngo nibo bashaka imfashanyo mu gihugu cyabo bakazohereza mu Rwanda.
Posted on 06 February 2012
Tags: Burera, fight against street dogs, imbwa, iyo, izo, mbwa, murenge, muri, ngo, security, umutekano, uwo
Mu nama y’umutekano y’akarere ka Burera yateranye tariki 02/02/2012 hafashwe icyemezo cyo kwica imbwa z’inzereri kuko ziteza umutekano muke zirya abantu bikabaviramo gupfa.
Ububozi bw’akarere ka Burera ndetse n’inzego z’umutekano zo muri ako karere bemeranyije ko hagiye gufatwa ingamba zo kwica izo imbwa. Ngo nibinashoboka bazazirasa. Bazanakoresha uburyo bwo kuzitega inyama ziroze.
Muri iyi nama hagaragajwe ko mu mirenge ya Rugengabari, na Bungwe yo mu karere ka Burera ariho hagaragara izo mbwa zirya abantu. Mu murenge wa Rugengabari mu kwezi kwa mbere imbwa yariye umuntu ahita apfa.
Abayobozi b’uwo murenge bavuga ko iyo mbwa na mbere yari yarariye undi muntu. Gusa ngo iyo mbwa baje kuyihiga barayica.
Mu murenge wa Bungwe ho ngo izo mbwa zirahagaragara kandi nyinshi. Amakuru atangwa n’ubuyobozi bw’uwo murenge avuga ko kugeza ubu izo mbwa zimaze kurya abantu batatu, umwe muri bo akaba yarapfuye.
Kubera ko uwo murenge wegereye umupaka ugabanya u Rwanda na Uganda, izo mbwa zituruka mu mashyamba yo muri Uganda zikaza mu Rwanda. Izo mbwa ngo ni nini cyane ku buryo n’iyo abaturage bayibonye badapfa kuyirukankana ngo bayice kuko baba batinya ko ishobora gusubira inyuma ikabarya.
Gusa ngo abaturage bo muri uwo murenge bagerageje kurwanya izo mbwa. Maze bacukura imyobo minini ku mupaka aho bakeka ko zinyura bashyira ho inyama. Ibyo bakaba barabikoze kugira ngo izo mbwa niziza zikurikiye inyama zigwe muri iyo myobo. Nyamara ngo izo mbwa ntabwo zigize zihaca.
Ubuyobozi bw’akarere ka Burera busaba abaturage bo muri ako karere batunze imbwa ko bazigumisha mu rugo kuko imbwa ari iyo kurinda urugo, si iyo kwirirwa izerera.