Posted on 28 December 2011
Tags: fruits, nutrition, vegetables

Imbuto n’imboga ni bimwe mu by’ingenzi buri muntu wese agomba gufata mu rwego rwo kurinda umubiri we kuba wafatwa n’indwara uko wiboneye. Nk’uko tubikesha igitabo “guide des aliments et leurs pouvoirs curatifs” cyanditswe na Georges Pamplona, imboga n’imbuto ni bimwe mu by’ingenzi ndetse by’ibanze umubiri ukenera.
Mu mboga n’imbutongo birinda indwara z’amaso n’amenyo ziterwa no kubura vitamine A na C. Byongeye kandi imboga zirwanya indwara yo kubura amaraso ahagije, iterwa no kubura umunyu witwa Fer (anémie nutritionnelle) mu biribwa bya buri munsi, cyane cyane mu bantu badakoresha kenshi ibiribwa bikomoka ku nyamaswa kubera amikoro macye.
Kubera ko vitamin C ishonga mu mazi, itinya ubushyuhe kandi ikononekara mu mwuka usanzwe, ni byiza kuronga imboga mbere yo kuziteka, kuzibika ahakonje, kuziteka igihe gito kandi mu mazi aringaniye kugira ngo zidatakaza vitamini C nyinshi igihe bazitegura.
Ubundi mu mubiri ngo haba hakenewe cyane imboga zigitoshye ni ukuvuga izitaruma cyangwa ngo zirabe muri make zigifite itoto n’ibara ryazo mwimereri. Izo mboga zituma indwara nk’umutima, Kanseri n’izindi zidapfa kwibasira umubiri w’umuntu byoroshye.
Imboga ziboneka cyane mu Rwanda zakwifashishwa ni nka Karoti, inyanya, pavuro, imboga za dodo, n’izindi. Nk’uko bigaragazwa n’ubushakashatsi bwakorewe mu gihugu cy’Ubufaransa mu mwaka wa 2000,umuntu ukunda gukoresha imbuto n’imboga cyane bituma agira ubwirinzi bw’indwara ya Kanseri kuri 25%. Ni ukuvuga ko kurya imbuto n’imboga bituma umubiri w’uziriye ubasha kugira ubudahangarwa bwo guhangana n’indwara zitandukanye.
Imboga n’imbuto kandi zituma Acide Desoxyribo Nucleique”ADN” yikora mu mubiri nta mbogamizi, bigatuma umubiri udasaza imbura gihe. Imboga kandi zigirira akamaro imyakura, imyanya y’ubuhumekero ndetse n’urwungano rw’amaraso.
Mu Rwanda Abanyarwanda bararushijeho gukangurirwa gukoresha imbuto n’imboga mu mirire yabo cyane cyane guhera mu mwaka wa 2001. Ibyo byaterwaga nuko wasangaga benshi mu baturage bafata imboga n’imbuto nkaho ari ibiryo by’abana cyangwa abagore batwite.
Iyo myumvire yari ipfuye kuko nta mubiri w’umuntu n’umwe udakenera Vitamine zituruka mu mboga n’imbuto. Mu rwego rwo guteza imbere gahunda yo gushishikariza abantu gufata gahunda y’indyo yuzuye ku bigo nderabuzima bigisha ababyeyi guteka indyo yuzuye ndetse na buri rugo mu midugudu rugomba kugira akarima k’igikoni karimo imboga zitandukanye.
Posted on 23 December 2011
Tags: cost, food, fruits, vegetables

Abacuruzi bo mu isoko rya Muhanga riherereye mu mujyi w’aka karere, batangaza ko nyuma y’uko hamaze igihe hagwa imvura nyinshi imboga n’imbuto bisigaye bihenda kubera ko umusaruro wabyo wishwe n’imvura iri kugwa.
Imvura imaze igihe iri kugwa mu Rwanda hari byinshi yagiye yangiza ndetse na magingo aya hari ibyo ikiri kwangiza kubera ubwinshi bwayo.
Iyo ugeze mu isoko rya Muhanga wararigezemo na mbere yose ubona ko nta cyahindutse ku micururize yaryo. Ubucuruzi buragenda, bigaragara ko imyaka ari nyinshi. Si muri iri soko gusa bigaragarira kuko no hanze yaryo mu nkengero zaryo haba hari abatembereza imyaka yigajemo imboga n’imbuto bifuza uwabagurira
Nyamara nubwo muri aka karere hagaragara nk’aho ari ku mwero w’imyaka, bamwe mu bacururiza mu isoko rya Muhanga ndestse n’abarihahiramo batangaza ko ibiribwa byiganjemo imboga n’imbuto bisigaye bihenda kurusha mu bihe bike bishize.
Claire Uwamurera ni umucuruzi wo muri iri soko, avuga ko hashize amezi agera kuri ane imboga n’imbuto byarahenze. Agira ati: “Imvura yaguye kuva nko mu mpera z’ukwezi kwa cyenda yadukozeho cyane kuko nk’ubu ikiro cy’inyanya cyaguraga 300 ubu ni 500, umutonore w’amashaza wari 400 none ni 600, ikiro cy’ibitunguru cyari 200 none ni 400. Ibi byose byatewe n’imvura yishe imyaka y’abaturage twaranguriraga”.
Ibi bikaba bitavugwa n’abacururiza bo muri iri soko kuko n’abariguriramo bavuga ko ari uko. Beline Akimana we avuga ko bitamutunguye. Agira ati: “kubura kw’imyaka ntibyatunguranye. None se imvura yaguye yicaga n’abantu yari kubuzwa n’iki kwica imyaka?”
Iki kibazo cy’imvura yishe imyaka y’abahinzi si ikibazo cy’akarere ka Muhanga gusa kuko impande n’impande mu gihugu hagiye humvikana aho imvura n’inkangu byishe abantu n’ibyabo.
Posted on 23 December 2011
Tags: food, fruits, vegetables
Inama mbonezamirire zitandukanye, zikangurira abantu kurya imboga n’imbuto kuri buri funguro mu rwego rwo kurya indyo yuzuye no gufasha urwungano ngogozi gukora akazi karwo. Iyo urebye usanga abaturage bo mu Rwanda batitabira cyane kurya imbuto kuko benshi bemeza ko zihenze, bamwe bagahitamo kuziharira abana.
Arabaruta Dany utuye mu murenge wa Rugarika, Akagari ka Masaka, avuga ko mu Kagari kabo imbuto ziboneka ku isoko kandi ziba zihenze. Atandukanya ibyo kurya bikenerwa n’imbuto kuko avuga ko aba yabuze amafaranga yo kugura ibyo kurya, ati “none ayo kugura izo mbuto nyakurahe? Iyo ngize amahirwe mbona ayo kugurira umwana muto imineke abandi turya ibisanzwe”.
Akomeza avuga ko atayobewe ko imbuto zifite akamaro ku buzima bw’umuntu ati “ariko ni iz’abakire”. Kuba imbuto zigurwa amafaranga menshi zituma na bamwe mu babasha kuzibona bahitamo kuzigurisha kugirango binjize amafaranga menshi mu rugo. Arabaruta avuga ko atakwitesha amafaranga bamuha aramute agurishije igitoki cya Kamara ngo areke abo mu rugo bakirye imineke.
Ababana n’ubwandu bw’agakoko gatera Sida bo ngo bahangayikishijwe n’icyo giciro gihanitse cy’imbuto kuko mu bujyanama bahabwa, babakangurira cyane kwihata imboga n’imbuto ngo bibafashe guhangana n’indwara z’ibyuririzi. Mukamana nawe utuye mu murenge wa Rugarika, avuga ko mu kubungabunga ubuzima bwabo, bashobora kwibonera imboga kuko bahuguriwe guhinga uturima tw’igikoni ariko ko kubona imbuto bikiri ingorabahizi. Ku isoko rya Rugarika, uretse inanasi igura hagati y’amafaranga 200 na 300, izindi mbuto zihagazeho. Hari n’izitahaboneka nk’ibinyomoro n’amatunda.
Imboga n’imbuto bikungahaye kuri vitamine no ku myunyungugu ku buryo umuntu ubasha kubifata ku ifunguro rye rya buri munsi abasha kugira ubuzima bwiza. Abahanga bavuga kandi ko kurya imboga n’imbuto bihagije, bifasha umuntu gukumira uburwayi bumwe na bumwe nka Kanseri, umuvuduko w’amaraso, umubyibuho ukabije n’ibindi.