
Gahunda ya VUP,ni imwe mu zafashije abaturage ba Rurembo kwiyubakira inzu izajya ikoreramo Umurenge SACCO wabo no kwiteza imbere
Mu karere ka Nyabihu gahunda ya VUP yaje ikenewe kandi ngo ifasha abaturage bo mu mirenge ikennye kwikura mu bukene no kwizamura nk’uko ushinzwe ubukungu n’iterambere mu karere ka Nyabihu Mukaminani Angela yabidutangarije.
Iyi gahunda ikaba iri mu mirenge ine y’akarere ka Nyabihu ariyo Shyira,Jomba,Rurembo na Bigogwe. Abaturage bo muri iyo mirenge bakaba bakora ibikorwa biteza imbere uduce batuyemo ndetse bikabateza imbere nabo. Bimwe muri ibyo bikorwa hakaba harimo nko gukora imihanda,kubaka amashuri, gukora amaterasi ndinganire n’ibindi.
Mu gukora ibyo bikorwa,abaturage bakaba bahabwa amafaranga abafasha kwiteza imbere no kuzamura imibereho yabo bakikura mu bukene bukabije baba barimo. Kugeza ubu benshi mu baturage bari muri gahunda ya VUP mu mierenge itandukanye bamaze kwigeza kuri byinshi birimo guca nyakatsi ku buriri,kwiyororera amatungo atandukanye cyane cyane amagufi,kwirihira za mitiweri n’ibindi.
Umuyobozi wungirije ushinzwe ubukungu n’iterambere mu karere ka Nyabihu Mukaminani Angela,avuga ko nko mu murenge wa Rurembo,babashije kugera ku ntambwe ishimishije cyane kandi ari wo wari umurenge ukennye cyane kurusha iyindio mu karere ka Nyabihu. Uretse kuzahura ubutaka bwaho ndetse no kubukoraho neza ku buryo ubu busigaye butanga umusaruro ku buryo bushimishije,uyu murenge wabaye uwa kabiri mu kwiyubakira inzu izajya ikoreramo umurenge SACCO yawo bwite. Ibi bikaba byarakozwe n’abaturage.
Gahunda ya VUP ikaba yarafashije cyane abaturage b’uyu murenge wa Rurembo kugera ku bikorwa by’indashyikirwa bagezeho. Kugeza ubu bamwe batangiye gukora n’indi mirimo iciriritse nk’ubucuruzi n’indi mu rwego rwo kwikura mu bukene.
Mu yindi mirenge iyi gahunda irimo,abaturage bakaba bagenda bigeza kuri byinshi nk’ubworozi bw’amatungo magufi,guca nyakatsi ku buriri,gukemura ibibazo byo mu ngo,kwizigamira,n’ibindi bitandukanye nk’uko Mukaminani Angela yabigarutseho. Kubwe akaba asanga iyi gahunda ya VUP yaraje ikenewe kuko abaturage benshi bamaze kwikura mu kiciro cy’ubukene bukabije.

