Posted on 05 August 2012
Tags: abaturage, Habiyambere, Kagame, kandi, Mugabo, ngo, Ngororero, Perezida, Rwanda development, Rwanda Kagame, Rwanda Ngororero, Rwanda people, Rwanda president, uyu, yahawe
Umugabo witwa Habiyambere Gerard utuye mu murenge wa Hindiro mu karere ka Ngororero aravuga ko azitura Perezida Kagame kuko ngo yamuteye ishaba atigeze agira mu buzima bwe. Ibi ngo byaturutse kunka uyu mugabo yahawe na Nyakubahwa Perezida wa Repuburika ubwe, ubwo yasuraga abaturage b’akarere ka Ngororero kuwa 15 Gashyantare 2012.
Kuri ubu, iyo ugeze mu rugo rw’uwo mugabo ufite umugore n’abana umunani ubundi utaragiraga amatungo mu rugo rwe akaba yarahereye kuyo yahawe na Perezida, uhasanga inka 3 zirimo iyo yahawe hamwe n’inyana yayo ndetse hakaba n’indi yahashye ngo amaze kubona ko korora ari ingirakamaro, akagira kandi intama 2 n’ihene imwe.

Amatungo ya Habiyambere
Nkuko uyu mugabo abitangaza, ngo yatangiye kumvira Perezida Kagame ubwo yavugaga kuri radiyo ko abaturage bakwiye kuva ahantu h’imibande bakajya mu midugudu bakegerezwa ibikorwa remezo, maze Habiyambere afata iyambere asaba ikibanza maze afatanyije n’abana be biyubakira inzu kandi ari abakene gusa ngo bakaba baragiye babona inkunga zitandukanye.
Nyuma yo kubona atanze abandi kubaka mu mudugudu, ndetse agahabwa inka na Perezida, nibwo yiyumvisemo ko nawe agomba kugira icyo yigezaho maze akorera amafaranga nawe yigurira inka n’andi matungo yavuzwe haruguru ariko byose ngo akaba yarabitewe na Kagame wamufunguriye amarembo.
Uretse kwitura Perezida nawe yoroza abandi, Habiyambere ngo ubu yatangiye gahunda yo gushishikariza abaturage batuye mu mibande kumwegera kugirango bifatanye bahabwe n’umuriro w’amashanyarazi kandi iyi gahunda akaba ayigejeje kure.
Ubwo bwitange bwo gukangurira abaturage kujya mu midugudu ndetse n’ibikorwa by’uyu mugabo bigaragaza imbaraga z’ibitekerezo ngo nibyo byatumye n’abaturage bamwizera none kuri ubu bakaba baramugize umukuru w’umududgudu atuyemo, ibintu ubundi ngo atari yarigeze arota kubera ubukene bwe.
Abazi uyu mugabo barimo n’abayobozi mumurenge atuyemo bahamya ko ari umuntu ufite gahunda z’ejo hazaza heza kandi agashaka kugendana n’abandi baturage.
Posted on 07 June 2012
Tags: abaturage, gahunda, inka, mudugudu, muri, nbsp, Ngamije, Rwanda, Rwanda development, Rwanda FARG, Rwanda Farming, Rwanda Help, Rwanda Kamonyi, Ryabitana, ubudehe, yahawe
Inka zaguzwe mu mafaranga y’ubudehe yahawe abaturage bo mu mudugudu wa Ryabitana, zatumye imibereho ya bamwe mu baturage bari bakennye cyane ihinduka.

Ngamije Thadée, utuye mu mudugudu wa Ryabitana, Akagari ka Gihinga, Umurenge wa Gacurabwenge, mu karere ka Kamonyi, yemeza ko urugo rwe rwahinduye imibereho nyuma yo kubona inka yahawe muri Gahunda y’Ubudehe.
Iyo gahunda y’Ubudehe yashyizweho na leta , ubwo yageneraga amafaranga ibihumbi 600 buri mudugudu wo mu Rwanda, abaturage akaba ari bo bagena igikorwa bayakoresha cyabateza imbere. Abatuye umudugudu wa Ryabitana rero bo ngo bahisemo kugura inka 5 bakaziha imiryango ikennye, maze na yo ikaziturira abaturanyi.
Ngamije w’imyaka 47, akaba afite abana batanu bakiri bato, inka yahawe yamufashije kubona amata yo kurera abo bana ndetse ngo hari n’igihe yabonye amata menshi biba ngombwa ko agurishaho abona amafaranga yo kugura ibyo akeneye.
Ikindi yongeraho ni uko iyo nka yamufashije kubona ifumbire maze agateza ubuhinzi bw’imboga n’imbuto imbere atagombye kugura ifumbire mu burozi. Kuri ubu asigaye asarura imboga nyinshi agasagura izo kujyana ku isoko.
«Kuri ubu mu rugo rwanjye nta kibazo cy’inzara kikirangwamo, kandi mbasha no gukemura ibibazo by’amafaranga urugo rwanjye rukenera kuko umusaruro w’ubuhinzi wiyongereye » Uko ni ko abivuga.
Nk’uko biteganyijwe, uwahawe inka muri gahunda y’ubudehe, agomba kwitura inyana iyivutseho umuturanyi uyikeneye. Ngamije yiteguye kwitura inyana, inka ye nicutsa.
Ryanyawera Dative, w’imyaka 73, na we wahawe inka muri gahunda y’ ubudehe, avuga ko iyo nka yamuzamuriye urugo kuko, aho yororeye atajya abura umusaruro w’ubuhinzi n’ubwo izuba ryaba ryavuye. Uyu mukecuru warangije kuziturira umuturanyi inyana yavutse ku nka yahawe, atangaza ko ashimira leta yazirikanye kuboroza kuko bo nta bushobozi bari bafite bwo kuzigurira.
Umuyobozi w’umudugudu wa Ryabitana Musonera Pierre, atangaza ko Inka z’Ubudehe zatangiye gutangwa mu 2009, aho abaturage bakoraga mu nama bakemeza ukeneye inka kurusha abandi akaba ari we baheraho na we akazaziturira abandi.
Umudugudu wa Ryabitana ugizwe n’ingo 333, muri zo izigera kuri 50 zikaba zimaze guhabwa inka muri gahunda zitandukanye zirimo Gira inka, Ubudehe, FARG, n’indi miryango ijya yunganira leta mu gutanga inka.