Zimwe mu nzego zikorera mu karere ka Kayonza zirinubira uburyo abashinzwe gusinyira ko amafaranga avanwa kuri konti y’akarere agakoreshwa babidindinza bigatuma hari bimwe mu bikorwa bidakorwa neza uko byateganyijwe bitewe no gutinda kuboneka kw’amafaranga.
Abaherutse guhura n’icyo kibazo ni urwego rw’urubyiruko mu karere ka Kayonza. Umuhuzabikorwa w’inama nkuru y’igihugu y’urubyiruko muri ako karere, CNJR, Uwizeyimana Placide, avuga ko urwego ahagarariye rwasabye amafaranga yari agenewe urubyiruko mu ngengo y’imari kugira ngo akoreshwe ibikorwa by’urubyiruko, ariko amafaranga ntaboneke.
Avuga ko ababishinzwe bavugaga ko nta mafaranga ahari. N’ubwo ariko bakunze kuvuga ko nta mafaranga ahari, ku munota wa nyuma ubwo ingengo y’imari y’umwaka wa 2011/2012 yari iri gusozwa, abahagarariye urubyiruko bamenyeshejwe ko amafaranga yabonetse.
“Twagiye dusaba amafaranga kenshi bakatubwira ko adahari, ariko ingengo y’imari igiye kurangira baratubwira ngo amafaranga yabonetse (…) urumva ko amafaranga nk’ayo rero n’iyo wayabonye ntabwo akoreshwa neza ibyo yagombaga gukora kubera ukuntu aba yaje atunguranye” Uku niko Uwizeyimana yabisobanuriye inama njyanama y’akarere ka Kayonza.
Uwizeyimana avuga ko ayo mafaranga yakoreshejwe mu bikorwa by’amahugurwa y’urubyiruko na yo ataritabiriwe uko byari bikwiye kubera ko abagombaga kuyajyamo batunguwe bigatuma bamwe batayitabira.
Bamwe basanga ikibazo kiri ku bashinzwe gusinyira ko amafaranga yasohotse, kuko ngo “baba basiragiza abakeneye gukora ibikorwa amafaranga aba yaragenewe, bakanga gusinya mu gihe gikwiye”
Umuyobozi w’inama njyanama y’akarere ka Kayonza, Butera K. Jean Baptiste avuga ko inzego zimwe na zimwe zidakwiye kugenerwa amafaranga mu ngengo y’imari y’akarere ngo bibe mu nyandiko gusa, asaba ko amafaranga yajya ahabwa abo yagenewe mu gihe gikwiye kugira ngo akoreshwe ibyo yagenewe.
