Posted on 30 May 2012
Tags: ababyeyi, abana, bose, bwa, caption, Guverineri, Iburasirazuba, Intara, kandi, Rwanda Advocacy, Rwanda education, Rwanda Odette Uwamariya, Rwanda Parents, Rwanda Rwanda, RwandaRights, zose

Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba Uwamariya Odetta
Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba arahamagarira ababyeyi n’abafite abana barera bose mu Rwanda kudahirahira ngo bagire umwana n’umwe babuza amahirwe yo kwiga mu burezi bwa bose leta y’u Rwanda yasakaje ku benegihugu bose. Uyu muyobozi arasaba kandi inzego zose gukurikirana uwaba atubahiriza aya mabwiriza akayasobanurirwa by’umwihariko, ndetse ngo utabyubahirije akagenerwa ibihano.
Ibi guverineri Uwamariya Odetta uyobora Intara y’Iburasirazuba yongeye kubishimangira mu ijambo yavugiye mu nteko y’Intara y’Iburasirazuba yabaye mu mpera z’icyumweru gishize, aho yahamagariye abayobozi ku nzego zose zigize Intara y’Iburasirazuba gukora ku buryo uburezi bw’ibanze bwa bose bugera ku gipimo cya 100% mu Burasirazuba, ndetse bigashishikarizwa n’ab’ahandi mu gihugu.
Guverineri Uwamariya yagize ati “Ubu kwiga mu Rwanda ni uburenganzira bwa buri wese, ntabwo bikiri umwihariko wa bamwe nk’igihe cya leta zabanje kuyobora u Rwanda.Ni uburenganzira bukomeye kandi ku buryo utabwubahiriza wese akwiye kubihanirwa, akaba ariyo mpamvu abayobozi ku nzego zose dukwiye kubisobanurira abaturage kandi tugacunga neza ko byubahirizwa.”
Uyu muyobozi avuga ko yasabye abayobozi b’Uturere twose mu Burasirazuba kugena ibihano ku rwego rwa buri Karere bizajya bihabwa ababyeyi n’abandi bose bagira uruhare mu gutuma hagira umwana n’umwe utajya mu ishuri kandi buri munsi.
Aha guverineri w’Iburasirazuba yikomye cyane cyane ababyeyi n’abafite ibirombe bicukurwamo amabuye y’agaciro muri iyo Ntara kuko ari bo bagira uruhare mu gutuma abana bose batitabira ishuri uko bikwiye.
Ngo hari ababyeyi bamwe badacyaha abana babo igihe baba bashutswe n’akazi k’intica ntikize kabineka mu birombe by’amabuye y’agaciro, hakaba n’abakoresha abana muri ibyo birombe dore ko babahemba udufaranga duke kandi bakabakoresha imirimo ivunanye.
Posted on 31 January 2012
Tags: abantu, amazi, ari, byo, cleanness, food, Ibyo, kandi, kurya, Rwanda, umubiri, umuntu, zose
Aya magambo Dr. Damascène yayavugiye mu gikorwa cyo gutangiza gahunda yo guha abana amata mu Karere ka Huye cyabereye mu Murenge wa Rusatira. Nk’intumwa ya Minisiteri y’ubuzima, yaganiriye abaturage b’uyu murenge ibijyanye no kurya neza.

Avuga kurya neza, Dr. Damascène yashakaga kuvuga kurya ibiribwa birimo intungamubiri zose umubiri ukeneye. Ibyo ni ibyubaka umubiri, ibiwutera imbaraga n’ibiwurinda indwara.
Ibyubaka umubiri ni ibikomoka ku matungo nk’amata, amagi, inyama, amafi n’ibinyamisogwe ari byo ibishyimbo, amashaza na soya. Ibitera imbaraga ni ibinyampeke nk’ibigori, amasaka, umuceri… n’ibinyabijumba ari byo imyumbati, ibijumba, amateke n’ibindi. Ibirinda indwara byo ni imboga n’imbuto z’ubwoko bwose.
Dr. Damascene yasobanuye ko abantu bose bakeneye kurya bene ibyo biribwa, ariko umubyeyi utwite n’uwonsa bo bikaba akarusho kuko baba bagomba kurya indyo irimo intungamubiri zose umubiri ukenera.
Na none kandi, yashimangiye ko umwana ukiri muto agomba konka mu gihe cy’amezi 6, agatangira guhabwa imfashabere nyuma y’ayo mezi. Imfashabere abana baheraho ni igikoma n’imbuto.
Ku bijyanye no kurya ibiryo byiza nabi, iyi ntumwa ya Minisiteri y’ubuzima yavuze ko ari ukurya ibiribwa birimo za ntungamubiri umubiri ukeneye zose, nyamara ukazirira ku kitogeje cyangwa cyogeshejwe amazi mabi cyangwa na none ukarisha intoki zidakarabye.
Aha yasobanuye ko imyanda iba irimo inzoka nka ascalis igera mu nda ikirira za ntungamubiri umuntu yariye, maze agasigarira aho bisa no “kuvomesha urutete”. Ku bw’ibyo, yasabye abantu bose gucukura imisarane miremire igakoreshwa, ntibe iyo kwerekwa abayobozi, kandi igapfundikirwa.
Hari kandi gukaraba intoke n’isabune byashoboka bagakoresha kandagira ukarabe kuko ari yo ituma umuntu akaraba adakomeza gukora ku kirimo amazi dore ko umuntu aba asubiza imyanda ku ntoki; kugirira isuku amasoko y’amazi birinda gucukura imisarane no kwituma hafi yayo, kutarambika ahabonetse hose amasahane igihe umuntu ari kuyoza ndetse no kugira isuku ku mubiri abantu bakaraba n’isabune, bambara imyenda imeshe kandi iteye ipasi, umuntu yaba atayifite agakora ku buryo imyenda yanikwa ahagera izuba.