NYAGATARE-Umuganda ufite agaciro k’amafaranga y’u Rwanda asaga ibihumbi Magana atatu niwo wakozwe n’abanyeshuri 206 b’umwaka wa 6 w’amashuri abanza mu rwunge rw’amashuri rwa Rurenge mu murenge wa rukomo ho mu karere ka Nyagatare.
Mu bikorwa bakoreye mugenzi wabo utishoboye harimo gukurungira inzu, gukorera urutoki, banamuterera imbuto y’ibishyimbo. Abayobozi b’inzego z’ibanze bo batangaza ko aba bana babakoreye ibyo bakagombye gukora.
Uko aba banyeshuri bakoreraga urutoki, abandi bateraga imbuto y’ibishyimbo baguze mu mafaranga bakusanyije, bihuzwa n’umuganda wo guhoma inzu ibyo bita gukurungira. Aba bana bavuga ko uyu muganda bawukoze bashyira mu bikorwa indangagaciro za Kinyarwanda batojwe zirimo no gufasha abatishoboye.
Mukecuru Mukantambara Claudine nyirakuru wa Nsabimana Evariste wigana n’aba bana mu mwaka wa 6 w’amashiri abanza kuri GS Rurenge, ashima uru rubyiruko rwatanze umwanya n’imbaraga muri uyu muganda.
“Sinabona icyo nakwitura aba bana, gusa igikorwa nkiki bakoreye mugenzi wabo ntakiguzi abahaye n’ikigaragaza uburere n’umuco w’urukundo bibaranga.”
Kabera Jean Damascene umuyobozi w’umudugudu wa Kabeza wabereyemo uyu muganda, avuga ko uyu muryango wari kuri gahunda y’abagomba kubakirwa.
Uyu muganda ukaba uje kunganira ubuyobozi muri gahunda zo guharanira imibereho myiza y’abaturage.
Umwe mu banyeshuri b’umwaka wa 6 w’amashuri abanza ku rwunge rw’amashuri rwa Rurenge, Emmanuel Kalisa yatangaje ko babikora babikunze, kuko bishimira ko mugenzi wabo yabaho neza.
“Impamvu idutera gukora ibi bikorwa ni ukugirango twese tujye tubana dufite ubuzima bwiza.”
Karagirwa Theoneste umwe mu barezi bari baherekeje aba bana muri uyu muganda, yatangaje ko bashyimishijwe n’igitekerezo cyaturutse mu banyeshuri babo, bityo ngo bikaba ari umuco mwiza. Ngo iyi gahunda yiyongera ku masomo, nayo izabafasha kuba abenegihugu beza.