Categorized | featured, Gufasha

Tags : , ,

Umuryango Croix Rouge watanze inkwavu ku miryango 233 yo mu murenge wa Runda

Posted on 17 January 2012

Iyo miryango yorojwe inkwavu mu rwego rwo kwita ku mirire yabo. Kuko ngo ubwo Croix Rouge yakoraga ubushakatsi ku mibereho yabo, yasanze bamwe muri bo bagaragarwaho n’imirire mibi iterwa no kuba nta tungo bafite ngo ribafashe mu kubona ifumbire y’uturima tw’igikoni no kubona indyo yuzuye.

Umuryango Croix Rouge

aba bazihawe bavuga ko bagiye kuzifata neza ku buryo zizabaha ifumbire, zamara no kororoka bakajya bazirya. Nyiraneza Gaudence utuye mu Kagari ka Kabagesera avuga ko nta tungo yagiraga bityo imirima ye ikaba iteraga neza.

Inkwavu ahawe rero ngo azazitaho ku buryo umusaruro w’ubuhinzi uziyongera kandi zikazamufasha no kubona inyama zo kurya ubwo zizaba zororotse.

Naho Nizeyimana Innocent wo mu Kagari ka Gihara, we avuga ko urukwavu iyo rugukundiye, rushobora no kukugeza ku itungo rirerire. Ngo mu mwaka urukwavu rwatangiye kubyara rushobora kubyaramo inshuro zirenze eshatu. Kandi ngo iyo ari ubwoko bwiza rushobora kubyara udukwavu turi hejuru ya 5.

Umuhuzabikorwa w’umuryango Croix Rouge mu turere twa Muhanga na Kamonyi, Minani Lambert avuga ko koroza iyo miryango inkwavu ari uko bakoze ubushakashatsi muri iyi miryango basanga ifite ibibazo by’imirire mibi bityo ngo kubaha inkwavu bikaba bizabafasha kubona ifumbire y’uturima tw’igikoni maze barusheho kunoza imirire.

Abaturage bahawe inkwavu, buri wese yahawe ebyiri ishashi n’isekurume. Bakaba baturutse mu tugari 3 tw’umurenge wa Runda aritwo: Kagina, Kabagesera na Gihara.


Leave a Reply