Categorized | Gufasha

Umuyobozi w’akarere ka Kayonza arasaba abana b’abanyeshuri kurushaho kugira isuku

Posted on 04 December 2011

“Umunyeshuri mwiza agira isuku ku mubiri, ku myambaro ndetse n’iwabo mu rugo, kandi akanasobanurira ababyeyi be ibyiza byo kugira isuku”. Ibi ni ibyatangajwe na Mugabo John Umuyobozi w’akarere ka Kayonza, ubwo hatangwaga inkweto ku bana b’abanyeshuri bo mu ishuri ribanza rya Nkondo I Primary School, ryo mu kagari ka Nkondo umurenge wa Rwinkwavu.

Nk’uko bisobanurwa na Mme Antoinette Habinshuti, umuyobozi w’umushinga Inshuti mu Buzima (Partners in Health) mu Rwanda ari nawo watanze izi nkweto, ngo ni mu rwego rwo gufatanya n’Akarere guteza imbere abaturage, nk’abafatanyabikorwa bako.

Yagize ati: “nk’uko hari indi mishinga ibafasha mu myigire yanyu, natwe twabageneye izi nkweto zakorewe mu ruganda rwitwa TOMS rwo muri Amerika, mu rwego rwo kubafasha kwiga neza mwambara inkweto zo mu ruganda rwa Toms”. Yakomeje ababwira ko bagomba kuzitaho bakazifata neza kuko ari inkweto ziramba.

Ibi kandi byagarutsweho n’umuyobozi w’Akarere ashimira aba baterankunga kuri iki gikorwa anashishikariza aba bana kuzirinda icyazangiza cyose, batazitizanya kuko bizica cyane cyane ko zikoze mu mwenda.

Umuyobozi w’iri shuri Bwana Ntivuguruzwa François, yashimiye abahagarariye umushinga wa Partners in Health mu Rwanda ku bikorwa byiza badahwema kubakorera mu murenge wa Rwinkwavu, anabizeza ko izi nkweto zizafasha abana kandi ko bazabakurikirana kugirango bazifate neza.

Aba bana nabo, ibyishimo byari byinshi. Uyu ni Manishimwe Selaphine uzimukira mu mwaka wa kabiri akaba yararangije umwaka wa mbere, afite umwanya wa mbere. “Kuba baduhaye izi nkweto byadushimishije kuko hari igihe umuntu aba afite izishaje akabura izindi yambara. Ubu bizadufasha kwiga neza dutsinde, n’umwana w’umukene yumve yishimye kuko azajya aba yambaye inkweto zisa n’iz’abandi”.

Umushinga Partners in Health ni umwe mu bafatanyabikorwa b’akarere ka Kayonza cyane cyane mu bikorwa bijyanye n’ubuzima, muri aka karere ka Kayonza ukaba ukorera mu murenge wa Rwinkwavu

Leave a Reply

Top Network News

Rwanda president Paul Kagame hits campaign with Jeannette Kagame, Ivan Kagame and Ange Kagame

A Voyage Through The Life Of Our Late Inyumba Aloisea , Refugee – Leader – Minister – Legend

Jeannette Kagame : Study Finds Rwanda Is “BEST PLACE” For Women Politicians

President Paul Kagame along with Jeannette , Ange and Ivan Kagame - The first family of Rwanda

Related sites

Advertisement

jaguar cars jaguar, jeep, kia