Umwuga w’ububumbyi uwukoze neza waguteza imbere

Posted on 23 December 2011

Abasigajwe inyuma n’amateka bo mu kagari ka Gifumba mu murenge wa Rugarama mu karere ka Muhanga, bibumbiye muri koperative Beninganji bavuga ko ibyo bamaze kugeraho muri koperative yabo y’ububumbyi babikesha kubaha umwuga wabo gakondo.

Ibikorwa by’iyi koperative bikaba ari ibikorwa bimaze kumenyekana ku rwego rw’Afurika ndetse no kumugabane wa Aziya.

Aba baturage bakaba batangaza ko biyemeje gutera imbere ariko badasize inyuma umuco wabo. Angelique Uwimana niwe muyobozi mukuru wungirije w’iyi koperative, avuga ko batangiye bakora ikimina, aho bateranyaga umubare w’amafaranga runaka bakayaha umuntu umwe kugeza buri wese mu ikipe agezweho.

Uwimana akomeza avuga ko ibi babikoze ku bw’inyota yo kugukurana mu bukene bari bafite kuko mu mwaka wa 2008 ariho baje gushinga iyi koperative ishingiye ku mwuga wabo gakondo ari wo w’ububumbyi.

Uwimana ati: “Twifuzaga cyane kwibona twavuye mu icuraburindi ry’ubukene twabayemo kuva mu bisekuru byacu kugeza magingo aya, ariko twanze kugira icyo dukora kindi turenze gakondo yacu y’ububumbyi. Twumvaga twifuza kubuteza imbere ngo natwe buduheshe agaciro”.

Collette Musayidire ni umukecuru uri mu kigero cy’imyaka hafi 60 avuga ko ari ubwa mbere mu mateka ye abonye uyu mwuga wabo ugira icyo ubagezaho gifatika.

Ati: “Nubwo tukibumba mu buryo bwa gakondo nka kera ariko ibyo dukora biduhesha agaciro natwe bikabasha kudutunga. Mbere abandi baturage bajyaga baduha intica ntikize ku nkono ariko ubu nibura hari icyo tubasha gucyura kubera Beninganji”.

Beninjanji ifite inzu y’ubucuruzi mu mujyi wa Muhanga, icururizwamo ibikoresho byabo baba babumbye. Ibi bikoresho ahanini bigizwe n’imbabura, inkono, amavazi ategurwamo indabo, rondereza yitwa cana make, ishyiga rya kijyambere ryitwa cana rumwe, imitako, amasahane akoze mu ibumba, ibikombe, ibisorori byose bikoze mu ibumba.

Beninganji yabashije kwitabira amamurikagurisha mu Rwanda no hanze yarwo nko muri Uganda, Tanzaniya, banakorera ingendoshuri muri Uganda no mu Bushinwa; uru rugendo rwo mu Bushinwa bakaba aribo bonyine bikoze ku mufuka ngo babashe kurusohoza.

Iyi koperative ikaba igizwe n’abanyamuryango bagera kuri 13 barimo abagore 10 n’abagabo batatu.


 

Leave a Reply

Top Network News

Rwanda president Paul Kagame hits campaign with Jeannette Kagame, Ivan Kagame and Ange Kagame

A Voyage Through The Life Of Our Late Inyumba Aloisea , Refugee – Leader – Minister – Legend

Jeannette Kagame : Study Finds Rwanda Is “BEST PLACE” For Women Politicians

President Paul Kagame along with Jeannette , Ange and Ivan Kagame - The first family of Rwanda

Related sites

Advertisement

jaguar cars jaguar, jeep, kia