Urubyiruko rurasambwa kwihangira imirimo

Posted on 17 December 2011

Tariki 14/12/2011, mu muhango wo gusoza amahugurwa y’intore z’abanyeshuri barangije umwaka wa gatandatu w’amashuri yisumbuye, Guverineri w’intara y’iburasirazuba, Odette Uwamariya, yabasabye kumenya uburyo bwo kwihangira imirimo bityo bikabafasha mu buzima bwabo bwa buri munsi.

Guverineri Odette yabasabye ko mu buzima bagiyemo hanze bagomba kumenya kwishakira imibereho babinyujije mu kwihangira imirimo cyane cyane bashinga amakoperative bityo bakikura mu bukene. Yabasabye kwitabira kurwanya ibiyobyabwenge n’ingeso mbi z’ubusambanyi. Yabibukije ko kizira kuri bo gutwara inda maze abasaba ko batagomba kubivuga gusa ahubwo ko bari bakwiye kubivuga babikuye ku mutima kandi banabyemera.

Uyu muyobozi w’intara y’iburasirazuba kandi yibukije aba banyeshuri ko kubera imiyoborere myiza u Rwanda ruri mu bihugu biri kugenda bitera imbere umunsi ku wundi. Yabasabye ko mu rwego rwo kwihangira imirimo bagombye kumenya ko ari byiza kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside  hubakwa ubumwe n’ubwiyunge.


 

 

Leave a Reply

Top Network News

Rwanda president Paul Kagame hits campaign with Jeannette Kagame, Ivan Kagame and Ange Kagame

A Voyage Through The Life Of Our Late Inyumba Aloisea , Refugee – Leader – Minister – Legend

Jeannette Kagame : Study Finds Rwanda Is “BEST PLACE” For Women Politicians

President Paul Kagame along with Jeannette , Ange and Ivan Kagame - The first family of Rwanda

Related sites

Advertisement

jaguar cars jaguar, jeep, kia