Categorized | featured, Imirire Imyambarire

Tags : , ,

Uturima tw’igikoni dufasha mu kwirinda imirire mibi n’indwara ziterwa nayo:Mukambungo Esperance

Posted on 23 January 2012

Akamaro k’uturima tw’igikoni ni nk’uko Mukambungo Esperance,umujyanama w’ubuzima mu mudugudu wa Rubugurizo abivuga ngo ni ingenzi cyane ari nayo mpamvu nk’uko gahunda ya Leta y’u Rwanda iri buri muturage agomba kukagira.

Uturima tw igikoni dufasha

Kubirebana  n’akamaro kakarima k’igikoni ku muturage, Mukambungo akomeza avuga ko ahanini kagiriyeho kugira ngo gafashe buri muturage n’umuryango we kugira indyo yuzuye ku meza ye igihe agiye kuringanira nayo,adakoresheje ibimuhenze kandi atagombye kuvunika ajya kubishaka kure y’urugo rwe.

Uyu mujyanama akomeza avuga ko mu magaburo y’abantu kenshi hatari hakunze kubonekamo imboga,cyangwa se bamwe ugasanga bazisuzugura kandi nyamara ari ikiribwa cy’ingenzi kiganjemo ibyo umubiri ukeneye bituma urindwa ndetse ntunapfe kurwara uko wiboneye.

Ari nayo mpamvu ari ngombwa ko ku igaburo ry’umuntu nibura habaho imboga hakwiyongeraho urubuto bikaba ari akarusho kuko byombi bigira ibifasha umubiri kurwanya indwara.

Akarima k’igikoni rero kuri Mukambungo asanga ari igisubizo ku kurwanya indwara ziterwa n’imirire mibi ndetse no kurwanya imirire mibi nyirizina kuko ahanini haba hahinzemo imboga zitari kure y’urugo,ku buryo byorohera buri muturage nibura kuba yahita ajya kuzica cyangwa kuzisoroma akaba yaziteka ku igaburo iryo ari ryo ryose yaba ashaka guteka. Yongeraho ko iyo ibiryo biherekejwe n’utuboga birushaho kuba byiza.

Akarima k’igikoni kandi,ngo ntikarushya cyane kukitaho kuko imboga ziteyeho  zishobora kuvomererwa ku buryo bworoshye, buri wese uri mu rugo ashobora gusukaho utuzi kugira ngo zikomeze zitohe igihe atari mu gihe cy’imvura.

Mukambungo avuga ko buri muturage akwiriye kugira akarima k’igikoni no kurushaho kukitaho  kuko kamufasha mu buzima bwe n’abe. Avuga ko uko umuntu arushaho gukoresha imboga n’imbuto ari nayo amahirwe ye aba yiyongera mu kurushaho guha ubudahangarwa umubiri we cyane ku birebana no kurwanya indwara.

Uyu mujyanama w’ubuzima, akaba agira abaturage bose inama yo kurushaho kwita ku mirire yabo,cyane barushaho gufata igaburo ryujuje ibisabwa ku indyo yuzuye.

Yongeraho ko indyo yuzuye atari ibihenze nk’uko bamwe babitekereza ahubwo ko uwari we wese ashobora kuyibona atagombye gutakaza amafaranga menshi. Indyo yuzuye ikaba igizwe n’ibitera imbaraga,ibirinda  indwara,ibyubaka umubiri nk’uko uyu mujyanama abivuga.

Uriye imboga,ikijumba cyangwa se ikirayi,akaba yarya n’urubuto nk’umuneke,avoka,ipapayi, itunda, Umwembe cyangwa ikinyomoro ni ukuvuga rumwe muri izi akaba yaba yujuje igaburo ry’ indyo yuzuye. Ikindi kandi umuntu agakunda kunywa amazi meza atetse cyangwa arimo sur’eau nk’uko bigomba kuko ngo n’amazi afasha cyane.


 

Leave a Reply