Huye: umuganura watumye basangira baranidagadura

05 August 2014

Mu rwego rwo kwizihiza umuganura kuri uyu wa 1/8/2014, abatuye mu mujyi wa Butare bagize igitaramo cyatangiye saa kumi n’imwe z’umugoroba kigasoza saa yine za nijoro. Iki gitaramo cyaranzwe ahanini n’mbyino, indirimbo no kuvuga inka. Habayeho no gusangira umusaruro w’ibigori na byo bikunze guhingwa muri aka karere. Mu ijambo rye, umuyobozi w’akarere ka Huye, Eugène […]

Gisagara: Imiryango 4 mu birukanwe muri tanzaniya yahawe inzu zo guturamo

05 August 2014

Mu murenge wa Muganza ho mu karere ka Gisagara bamaze kubakira imiryango ine ya bamwe mu  banyarwanda birukanwe mu gihugu cya Tanzaniya batari bafite aho kuba, aba baturage bakaba bashima ubu bufasha bahawe n’abaturage bagenzi babo banasaba ubuyobozi no kubafasha kubona icyo gukora kizajya kibafasha kwitunga. Mu banyarwanda birukanwe mu gihugu cya Tanzaniya harimo abatarabona […]

Kagano: Biteze impinduka y’ubuzima bwabo babikesha VUP

26 June 2014

Kuwa kabiri no kuwa gatanu (tariki 23 na 27/6/2014) abatishoboye biganjemo abakecuru n’abasaza bazindukiye ku murenge wa kagano mu karere ka Nyamasheke kwiyandikisha kuzahabwa amafaranga y’ingoboka azatuma bava mu bukene bakagera ku buzima bwiza bukwiye umunyagihugu w’umunyarwanda, nk’uko biri muri gahunda y’igihugu yo kuvana abaturage mu bukene izwi ku zina rya VUP (vision umurenge program) […]

Kivuruga: Bakomeje kwitegura igikorwa cyo kwubakira umubyeyi utishoboye

24 June 2014

Ubwo hasizwaga ikibanza cyo kubakira umubyeyi utishoboye Ubuyobozi bw’umurenge wa Kivuruga bufatanyije na Kompanyi yitwa CRW limited batangije igikorwa cyo kwubakira umwe mu bagore batishoboye batuye muri uyu murenge kugirango abantu bakomeze kurushaho kumererwa neza banatuzwa heza. Vestine Nyirahitiyaremye watangiye kwubakirwa inzu atuye mu Kagari ka Cyintare mu Murenge wa Kivuruga, abayeho mu buzima butamworoheye […]

Kamonyi: Nyuma y’umuganda abaturage bibukijwe kugira umuco w’imihigo

03 June 2014

Nyuma y’umuganda usoza ukwezi kwa Gicurasi 2014, abaturage b’akagari ka Ruyenzi ho mu murenge wa Runda, bibukijwe kugira imihigo mu byo bakora kuko bibafasha kugera ku iterambere. Ngo imihigo y’akarere igerwaho kubera abaturage bagafasha kuyihigura. Ndahimana Rongin, ushinzwe ubutegetsi n’imari mu karere ka Kamonyi, yabwiye abitabiriye umuganda wabereye mu mudugudu wa Rugazi, ahaharuwe umuhanda werekeza […]

KUHIRA IMYAKA BIBANGAMIYE BAMWE Mu MITURIRE

27 May 2014

Mu gihe umwe mu baturage amazu ye ari mu butaka bwahujwe bugomba gukorerwaho gahunda yo kuhira imyaka imusozi  mu mudugudu wa Kagitumba akagali ka Kagitumba asaba kwishyurwa inzu ye akabona uko yimukira ahandi, ubuyobozi bw’umushinga ushyira mu bikorwa iyi gahunda yo kuhira mu karere ka Nyagatare buvuga ko iki kibazo kizatangwaho umwanzuro na MINAGRI n’ubuyobozi […]

Gashenyi: Nyuma yo guca nyakatsi ku mazu nabo bishatsemo ibisubizo byo kuyica aho barara

23 May 2014

Mu rwego rwo kurwanya nyakatsi zo kuburiri bamwe mubaturage batuye mu Karere ka Gakenke mu Murenge wa Gashenyi akagari ka Taba bahisemo kwishyira hamwe mu ishyirahamwe bise “Sasa Neza” kugirango baterane inkunga muburyo bwo kwigurira imifariso (matera) yo kuryamaho kuko abenshi muribo bararaga kumashara cyangwa ibirago. Igitekerezo nk’iki, abaturage barakigize nyuma yo gukangurirwa ko badakwiye […]

Ngororero: Abafite ubumuga barashaka kwibona muri gahunda ziteza imbere abaturage

23 May 2014

Nyuma y’uko abafite ubumuga bo mu karere ka Ngororero batangiriye gukorera mu makoperative no guhabwa ubumenyi butandukanye ku buzima bwabo ndetse no ku bikorwa by’iterambere, ubu bavuga ko bafite inyota yo kuba imbere mu bihutisha iterambere ry’abaturage. Mu Karere ka Ngororero hakomeje gushyigikirwa uburyo abantu bafite ubumuga bafashwa mu gukurirwaho inzitizi nabo bakabasha kwibona muri […]

Umuganda usoza ukwezi kwa Mata wakorewe mu murenge wa Gahara

30 April 2014

Kuri uyu wa 26/04/2014 mu karere ka Kirehe kimwe n’ahandi mu Rwanda hakorewe umuganda rusange, muri aka karere wabereye mu kagari ka Gashongora mu murenge wa Gahara aho abakozi batandukanye bakorera mu karere ka Kirehe hamwe n’abatuye mu murenge wa Gahara bifatanije mu muganda rusange aho basizaga ibibanza byo kuzubakiramo abanyarwanda birukanywe Tanzaniya batuye muri […]

Kamonyi: Mu murenge wa Mugina bafashe icyemezo cyo gufasha incike bazikamira amata

16 April 2014

Mu rwego rwo gushyigikira no gusazisha neza abakecuru babuze ababo muri jenoside, bagasigara bonyine nta mugabo, nta mwana ndetse n’imiryango ya bo yarashize, abaturage n’ubuyobozi bw’umurenge wa Mugina bafashe icyemezo cyo kubaba hafi, bakabakamira amata ndetse babaha n’ababyeyi bo kubasura no kumenya ibibazo bya bo. Nk’uko Nkurunziza Jean De Dieu,  umunyamabanga Nshingwabikorwa w’uyu murenge, abitangaza, […]

See more articles in the archive

Gufasha

m_Abirukanywe muri Tanzaniya bashima leta y’u Rwanda uburyo yubaha abanyamahanga

Rwinkwavu: Abirukanywe muri Tanzaniya bashima leta y’u Rwanda uburyo yubaha abanyamahanga

Posted on 06 September 2014

Abanyarwanda birukanywe muri Tanzaniya bagatuzwa mu murenge wa Rwinkwavu mu karere ka Kayonza ngo bishimira uburyo bakiriwe kuva bageze mu Rwanda, by’umwihariko bagashima leta y’u Rwanda ko itihimuye ku ya Tanzaniya ngo na yo yirukane Abanyatanzaniya mu Rwanda. Abo twavuganye bavuga ko batunguwe n’uburyo bakiriwe bakanitabwaho mu buryo bunyuranye kandi bari bamaze igihe kinini bataba […]

Imirire Imyambarire

m_Akarima k’igikoni 11

Kayonza: Hari abari bazi ko imboga ziribwa n’abatindi ariko ngo nao basigaye bazirya kuko bamenye akamaro ka zo

Posted on 21 August 2014

Bamwe mu baturage bo mu karere ka Kayonza ngo ntibashoboraga kurya imboga kuko bari bazi ko ziribwa n’abatindi, ariko ubu ngo basigaye bazirya nyuma y’uko bigishijwe gukora uturima tw’igikoni n’akamaro ka two mu kurwanya indwara ziterwa n’imirire mibi. Abagore bo mu murenge wa Nyamirama twavuganye badutangarije ko batagitegura amafunguro atariho imboga. Mu ngo nyinshi zo […]

Imiturire

GUFATA AMAZI NTIBISABA UBUSHOBOZI BWINSHI

GUFATA AMAZI NTIBISABA UBUSHOBOZI BWINSHI

Posted on 12 September 2014

Mu gihe bamwe mu baturage b’umurenge wa Rukomo akarere ka Nyagatare bavuga ko batabasha gufata amazi yo ku mazu yabo kubera ubushobozi bucye bwo kugura ibigega ajyamo, abamaze kubigeraho bo bavuga ko ikigora ari ukumva ingaruka ateza kuko n’amahema akora ibigega kandi adahenda. Ubuyobozi nabwo buvuga ko bwahagurukiye iki kibazo kuko amazi yo ku mazu […]

Kwishyira hamwe

m_Barishimira intera bamaze kugeraho babikesha kwibumbira mu makoperative

Gatsibo: Barishimira intera bamaze kugeraho babikesha kwibumbira mu makoperative

Posted on 06 September 2014

Abibumbiye muri za koperative z’abajyanama b’ubuzima bo mu karere ka Gatsibo bemeza ko nyuma y’aho batangiye kwibumbira muri za koperative bagamije kwiteza imbere, ngo bamaze kugera kuri byinshi bitandukanye. Ibi abajyana b’ubuzima babitangaje tariki 4/9/2014, ubwo bagiranaga ibiganiro n’ubuyobozi bw’Akarere ka Gatsibo, hagamijwe kurebera hamwe imikorere y’ayo makoperative n’aho abanyamuryango bayo bageze biteza imbere. Bizumutima […]

Other News

f078e646946b987826dc6f77befd5b9e

Rulindo: Abatuye umurenge wa Masoro barasabwa kwirinda ibiyobyabwenge niba bashaka gutera imbere

Posted on 16 November 2013

Umuyobozi w’akarere ka Rulindo arasaba abatuye umurenge wa Masoro ko n’ubwo basanzwe ari abakozi, badashobora gutera imbere nibaramuka batitandukanyije o kunywa ibiyobyabwenge n’inzoga kuko ntacyo bazageraho badahinduye iyo myitwarire. Mu nama yagiranye n’abaturage bo mu murenge wa Masoro ku itariki ya 14/11/2013, bwana Kangwagye Justus yabwiye abaturage ayoboye ko bagomba gukora cyane kugira ngo babashe […]

Ubuvugizi

Kibungo: Hafashwe  ingamba zo gukumira ubujura bw’ibikoresho byo mungo bijyanwa gucuruzwa mu “Njyamani”

Kibungo: Hafashwe  ingamba zo gukumira ubujura bw’ibikoresho byo mungo bijyanwa gucuruzwa mu “Njyamani”

Posted on 12 September 2014

Nyuma y’aho abatuye umurenge wa Kibungo bagaragaje ikibazo cy’uko bibwa bikoresho byo mu ngo bikozwe mu byuma bijyanwa kugurishwa ku bagura ibyuma bishaje bizwi ku izina ry’”Injyamani”,ubuyobozi bw’umurenge wa Kibungo wafashe ingamba z’ubu bucuruzi. Zimwe mu ngamba zafashwe ni uko ibi byuma bizajya bigurwa n’ababifitiye ibyemezo byemewe bahawe n’ubuyobozi kandi bakandika umwirondoro w’ugurishije ibyuma nibyo […]

Related sites

jaguar cars jaguar, jeep, kia